sangiza abandi

DJ Toxxyk yatawe muri yombi akekwaho kugonga umupolisi agapfa

sangiza abandi

Arnold Ishimwe uzwi ku izina rya Dj Toxxyk yatawe muri yombi n’inzego z’umutekano, akekwaho kugonga umupolisi waruri mu kazi ku muhanda agahita apfa.

Amakuru agera ku itangazamakuru avuga ko iyi mpanuka yabaye mu rukerera rwo kuwa Gatandatu tariki 20 Ukuboza 2025.

Bigvugwa ko uyu muvangamuziki yari atashye avuye mu kazi ko kuvangavanga imiziki muri Kigali universe, aho yari atashye mu masaha ashyira saa kumi n’imwe z’ijoro.

Amakuru aturuka ku bari aho hafi aho byabereye avuga ko uyu muvanga miziki yari atwaye imodoka ku muvuduko mwinshi.

Nuko ageze hafi ya round-aboutumupolisi w’umutekano wo mu muhanda agerageza kumuhagarika, ariko undi ntiyahagarara ahubwo birangira amugonze.

Nyuma y’iyo mpanuka, DJ Toxxyk yahise atabwa muri yombi kugira ngo hakomeze gukorwa iperereza ku byabaye, mu gihe inzego z’umutekano zitaratangaza andi makuru arambuye kuri iyi mpanuka.

DJ Toxxyk ni umwe mu banyamuziki bagezweho bakunzwe na benshi ndetse byumwihariko aherutse gutaramira Abanyarwanda mu gitaramo cya Davido cyabereye mu Rwanda tariki ya 5 Ukuboza 2025.

Uyu muvangamiziki kandi yari afite igitaramo cyahise gisubikwa, ndetse amakuru ahari ni uko iyi nyubako ya Kigali Universe ishobora kuba ifunzwe bitewe nuko ikora amasaha arenze ayagenwe.

Uyu muvangamiziki na mugenzi we DJ Maurnad kandi ngo bari baherutse gufungura akabari.

Photos:

Photos:

[fluentform id="3"]