Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yahitanye ubuzima bw’abarenga miliyoni imwe b’ingeri zinyuranye muri abo barimo n’abahanzi bakundirwaga inganzo yuje ubuhanga bwabo, muri iyi nkuru UMUNOTA.com wakwegeranyirije amateka yihariye y’umuhanzi Karemera Rodrigue wishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Amateka ye akiri muto
Mu busanzwe amazina yiswe n’ababyeyi ni Karemera Rodrigue, yabonye izuba mu mwaka w’i 1957, yavukiye ndetse akurira mu karere ka Rwamagana mu ntara y’Iburasirazuba bw’u Rwanda.
Rodrigue yari umwana w’imfura mu muryango w’abana bane. Mu rugendo rwe rw’amashuri, abanza yayize ku ishuri rya Mutagatifu Aloyizi “ Saint Aloys” i Rwamagana ni mu gihe ayisumbuye yayize mu Iseminari Nto ya Zaza iherereye mu Karere ka Ngoma.
Mu mwaka w’i 1973 ubwo Habyarimana Juvenal yafataga ubutegetsi amaze guhirika Gregoire Kayibanda wari Perezida , imwe mu miryango y’Abatutsi irimo n’uwa Karemera Rodrigue yarameneshejwe, maze aza guhita ahungira i Burundi icyo gihe akaba yari umunyeshuri muwa kane w’ayisumbuye. i Burundi niho yakomereje amashuri yisumbuye ndetse aza no kuyahasoreza.
Agarutse mu Rwanda
Mu 1977 Karemera Rodrigue yagarutse mu Rwanda abifashijwemo na Musenyeri Sibomana wifuzaga kuzagira Karemera Rodrigue umupadiri, akigera mu Rwanda yaje guhita ajya kwiga iby’ubupadiri mu Iseminari Nkuru ya Nyakibanda iri i Gishamvu mu karere ka Huye.
Nubwo yigaga amasomo yo kuzaba padiri, Rodrigue yakundaga umuziki ariko akabona nzozi zo kuzaba umunyamuzika zitangiye gukendera , yahise afata umwanzuro wo guhagarika aya masomo ageze mu bufuratiri ahitamo kwibera umukristo usanzwe.
Mu mwaka w’i 1983 Karemera Rodrigue yaje kurushinga n’inshuti ye by’igihe kirekire Mukakibibi Madelene, Imana yahaye umugisha urukundo n’urugo rwabo aho babyaranye abana batatu gusa ubwo uyu muhanzi yicwaga muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 akaba yaricanwe n’umwana we w’imfura.
Uko yinjiye mu muziki
Impano yo kuzaba umuhanzi si ikintu cyaje akuze kuko Rodrigue yatangiye gukunda umuziki akiri umwana muto ndetse ubwo yigaga mu mashuri abanza yaririmbaga muri korali ndetse akaba n’umuhereza mu kiliziya.
Ubwo yavaga mu byo kwiga amasomo y’Igipadiri yaje guhita ajya mu gihugu cya Otirishe, Austria, kwigayo imyaka itatu ibijyanye n’umuziki ndetse no gucuranga ibikoresho by’umuziki nka Piano, Guitar, ingoma za kizungu, n’ibindi byinshi.
Aya masomo yaje kuyasoza maze agaruka mu Rwanda akora umuziki aho mu rugendo rwe nk’umuhanzi yamamaye mu ndirimbo nyinshi zitandukanye yagiye akora zirimo : Ubalijoro, Kwibuka, Uwo wemeye, Mpinganzima, Mon coeur rebelle, Mukazi, n’izindi nyinshi.
Usibye gukora umuziki ku giti cye yabaye kandi mu itsinda rya muzika afatanyije n’abandi basore batatu mu itsinda bise PAMARO( Pascal, Augustin, Martin , na Rodrigue), iri tsinda ryakanyujijeho mu muziki Nyarwanda wo mu myaka y’i 1980 mu ndirimbo nka Ihorere, n’izindi nyinshi.
Uyu munyabigwi yakoze kandi muri Ministeri y’Uburezi mu mwaka w’i 1990 aho ariwe wahimbye indirimbo nyinshi abana biga mu mashuri y’incuke batozwa zirimo ; Kanyamanza keza, Akazuba ko mu museso, n’izindi.
Karemera Rodrigue ari mu bahanzi bari abanyempano bihambaye ndetse ubuhanzi bwamutembaga mu maraso ntibimusabe gukora iyo bwabaga kugirango akore ibihangano byiza.
Dore Ibisobanuro bya zimwe mu ndirimbo ze zakunzwe cyane :
- Kwibuka : Ni indirimbo yahimbiye inshuti ye Edmond biganye mu Iseminari Nto ya Zaza, Uyu Edmond yapfuye amarabira bibabaza cyane Rodrigue amuhimbira indirimbo ivuga ku bihe bagiranaga bitandukanye n’uko benshi bazi iyi ndirimbo batekereza ko yayikoreye umukobwa.
- Indahiro : Ni indirimbo yahimbiye umufasha we yakundaga cyane Madelene Mukakibibi
- Ubalijoro : Ni indirimbo yahimbiye Nyirarume wari waragiye muri Uganda bakaba bari bamaze igihe batavugana yifuza ko uyu Nyirarume yagaruka. Ati ” Bakuru bawe baruzukuruje, ntiwabamenya imvi ni uruyenzi agakomeza agira ati ” i Bugande niyo haba heza hate rwose nta gihugu cyaruta u Rwanda”
- Mukazi : Ni indirimbo yahimbiye umusore w’inshuti ye nyuma yo kumubwira inkuru y’uburyo umukobwa bakundanaga yamubenze akisangira umusore wakoraga muri Electrogaz icyo gihe.
Hirya ya muzika Karemera Rodrigue yavugaga neza indimi 6 arizo ; Ikinyarwanda, Icyongereza, Igifaransa, Igitaliyani, Ikidage, ndetse n’Igiswahili. Bitandukanye n’Abahanzi benshi b’urungano rwe akaba we yarashoboraga kuririmba mu Cyongereza ndetse n’Igifaransa bikaba ari nabyo byatumaga ashobora kwamamara hanze y’u Rwanda kuko indirimbo ze buri wese yashoboraga kuzumva nta birantega ahuye nayo , uyu muhanzi akaba afite zimwe mu ndirimbo ziri muri izo ndimi. Twavugamo : Mon coeur rebelle, Leading Peace, n’izindi nyinshi.
Uko yishwe
Tariki 20 Gicurasi 1994 ni bwo umuhanzi Karemera Rodrigue hamwe n’umufasha we ndetse n’umwana we w’imfura witwa Karemera Valerie, bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, nyuma yo kugabwaho igitero n’Interahamwe aho bari batuye i Gikondo ahazwi nka Camp Zaire.
Uyu muhanzi akaba yarishwe arashwe. Gusa abana babiri ba Karemera Rodrigue aribo : Bigabo Janvier na mukuru we Iradukunda Valery Karemera, babashije gucika interahamwe muri icyo gitero kuri uyu munsi bakaba bakiriho.
Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi umuryango wa Karemera Rodrigue ukaba waramenye amakuru y’uko hari undi mwana uyu muhanzi yasize yibarutse ku wundi mugore, uyu mwana kuri ubu na we akaba ariho aho atuye i Rwamagana akaba yitwa Karemera Patrick.
Nubwo imyaka 32 ishize yambuwe ubuzima ariko n’uyu munsi ibihangano bye biracyakoreshwa n’umuryango Nyarwanda bitewe n’ubutumwa bukubiyemo inyigisho zitandukanye, ibihangano bye byari byihariye.
Imyaka 32 irashize Karemera Rodrigue yishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994


Reba zimwe mu ndirimbo za Karemera Rodrigue







