Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yahekuye u Rwanda itwara ubuzima bw’abarenga miliyoni imwe barimo n’abari bakunzwe mu ruganda rw’ubuhanzi n’imikino.
Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe bamwe mu bantu bafite amazina azwi mu mikino n’imyidagaduro bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
1. Rugamba Sipiriyani
Uyu yari umwanditsi w’ibitabo n’indirimbo, umushakashatsi ndetse n’umusizi wamenyekanye cyane mu itorero yashinze ry’Amasimbi n’Amakombe. Mu gitondo cya tariki ya 07 Mata 2026, Rugamba Sipiriyani n’umugore we Daphrose ndetse n’abana babo batandatu bishwe barashwe n’abasirikare barindaga Perezida Habyarimana Juvenal.
Rugamba yahimbye indirimbo nyinshi zirimo 400 zihimbaza Imana, we n’umugore we Daphrose bari barabyaye abana icumi, kuri ubu bane akaba aribo bariho.

2. Sebanani Andre
Uyu yari umucuranzi n’umuririmbyi muri Orchestre Impala, akaba kandi yari azwi nk’umwe mu bagize Itorero Indamutsa rya Radio Rwanda.
Yabaye kandi umunyamakuru kuri Radio Rwanda aho yakoze muri gahunda zitwaga, Discothèque – Phonotèque ; Urwenya n’Ubuvanganzo bw’umwimerere Nyarwanda.
Yanaririmbye ku giti cye indirimbo zitari nke harimo ‘Karimi ka shyari’, ‘Mama Munyana’, ‘Urwo ngukunda ni kimeza’ n’izindi nyinshi.
Sebanani yarushinze n’umugore we Mukamulisa Anne Marie tariki 01 Nzeri 1979, babyarana abana bane ari bo: Sheja Eliane, wavutse mu 1981, Damarara Diane wavutse mu 1984 ; Shyengo Frida wavutse mu 1985 ; na Songa Aristide ari we bucura, wavutse mu 1988.
Nyina w’aba bana bose we yagize amahirwe yo kurokoka Jenoside, akaba yaritabye Imana muri 2015 azize uburwayi.

3. Karemera Rodrigue
Karemera Rodrigue ni umwe mu bahanzi Nyarwanda bagize gukundwa byagahebuzo mu ruhando rw’umuziki Nyarwanda wo mu myaka y’i 1980. Rodrigue yamamaye mu ndirimbo zirimo : Kwibuka, Ubarijoro, Mukazi, n’izindi.
Tariki 20 Gicurasi 1994, ni bwo umuhanzi Karemera Rodrigue hamwe n’umugore we Mukakibibi Madelene ndetse n’umwana we w’imfura witwa Karemera Valerie, bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, nyuma yo kugabwaho igitero n’Interahamwe aho bari batuye i Gikondo ahazwi nka Camp Zaire.
Uyu muhanzi akaba yarishwe arashwe. Gusa abana babiri ba Karemera Rodrigue aribo : Bigabo Janvier na mukuru we Iradukunda Valery Karemera, babashije gucika interahamwe muri icyo gitero kuri uyu munsi bakaba bakiriho.
Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi umuryango wa Karemera Rodrigue ukaba waramenye amakuru y’uko hari undi mwana uyu muhanzi yasize yibarutse ku wundi mugore, uyu mwana kuri ubu na we akaba ariho aho atuye i Rwamagana akaba yitwa Karemera Patrick.


4. Nyampinga Nubuhoro Jeanne
Nubuhoro Jeanne yabaye Nyampinga w’u Rwanda mu mwaka w’i 1991, gusa yambuwe ubuzima mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yiciwe ku bitaro bya Caraes Ndera aho yari yahungiye hamwe nabo mu muryango we barimo Mama we na musaza we muto.
Tariki ya 17 Mata 1994, Jeanne Nubuhoro, Mama we, musaza we Jean Fidele Mutaganira na Mukuru we Mutesi Paulina biciwe ku bitaro bya Caraes Ndera aho bari bahungiye nyuma yo gutereranwa n’ingabo zari iza MINUAR.
Nyampinga Nubuhoro yari umuhererezi mu muryango w’abana umunani, abari bahari ubwo yicwaga bavuga ko bitewe n’ubwiza bwe ndetse n’uburyo yari icyamamare Interahamwe zaje ariwe zibaza. Ndetse mbere yo kumwambura ubuzima zabanje kumushinyagurira zimutera ibyuma mu myanya myibarukiro.

5. Bizimana Loti
Bizimana Loti ni umuhanzi wakanyujijeho mu muziki Nyarwanda wo ha mbere, azwi mu ndirimbo zirimo : Nsigaye ndi umuzungu , Nta munoza, n’izindi nyinshi.
Bizimana Loti, na we yishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, inganzo y’uyu muririmbyi yari ishingiye ku gushyenga ariko igatanga impanuro abantu. Bizimana Loti yicanwe n’umugore we n’abana be babiri.

6. Kalinda Viateur
Uyu ni umwe mu banyamakuru b’indashyikirwa mu ishami ry’imikino u Rwanda rwagize, niwe waremye bwa mbere ikiganiro Urubuga rw’Imikino kuri Radio Rwanda. Ndetse ahimba amagambo menshi yifashishwa mu kogeza umupira arimo: Kwamurura, Umutambiko, Urushundura, umurongo w’aba gatanu, Kunobagiza, n’andi menshi.
Mu gihe cya Jenoside Kalinda yarashakishijwe cyane bavuga ko yashatse gucikana ibyuma bya Radiyo Rwanda abishyiriye Inkotanyi, maze inkuru iba kimomo, imugeraho i Kabgayi aho yari yarahungiye n’umuryango we muri Filosofekumu “Philosophicum”.
Tariki ya 24 Mata 1994, Kalinda Viateur yiciwe hamwe n’abandi bapadiri benshi bari bahungiye muri seminari ya Philosophicum i Kabgayi, babajyana kubicira mu Byimana mu Karere ka Ruhango.
Kalinda Viateur yashakanye na Uzanyinyana Domithile mu 1979, babyarana abana bane “Nkubito Kalinda Thierry, Mitali Adolphe, Mukakalinda Aline na Igihozo M. Christella.

7. Rudasingwa Martin
Myugariro Rudasingwa Martin wakiniraga ikipe ya Kiyovu Sports ni umwe mu bakinnyi bakomeye cyane bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Abarebye Umupira wo ha mbere, bahamya ko yari mu bakinnyi beza kubera imikinire ye yuje ubwenge ndetse n’imbaraga yari afite.

8. Ntarugera Emmanuel (Gisembe)
Uyu ni umwe mu bakinnyi bakomeye mu mateka y’umukino w’intoki wa Basketball mu Rwanda.
Gisembe yabonye izuba mu 1961 avukira i Nyamirambo, mu Mujyi wa Kigali, yakanyujijeho mu ikipe ya Espoir BBC aho binyuze mu ndeshyo ye ya metero ebyiri, Gisembe abamwiboneye n’amaso yabo akina bahamya ko ari umwe mu bakinnyi b’abahanga mu mukino wa Basketabll u Rwanda rwagize.
Gisembe yishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, nyuma yaho akaba yaraje kwitirirwa irushanwa ryo Kwibuka abahoze ari abakinnyi, abatoza n’abakunzi ba Basketball bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi rizwi nka ‘Gisembe Memorial Tournament’.








