sangiza abandi

Dr Kalibata yahawe igihembo cy’indashyikirwa mu Budage

sangiza abandi

Dr Kalibata Agnes uyobora Umuryango Nyafurika uharanira guteza imbere ubuhinzi (AGRA), yahawe igihembo cya Justus-von-Liebig Award for World Nutrition, kubera uruhare rwe mu guteza imbere ibiribwa ku Isi.

Iki gihembo yagiherewe muri Kaminuza ya Hohenheim mu Budage, ku wa 16 Ukwakira 2024, ubwo hizihizwaga Umunsi Mpuzamahanga w’Ibiribwa.

Iki gihembo mu busanzwe gihabwa abantu cyangwa ibigo byakoze ubushakashatsi mu bya siyansi y’ubutaka, abahanze ibishya, tekinike cyangwa ibindi bikorwa bifasha abatuye Isi kwihaza mu biribwa, gufasha kubungabunga umwimerere w’ibidukikije n’ibindi.

Dr. Agnes Kalibata asanzwe ari umuyobozi w’Umuryango Nyafurika uharanira guteza imbere ubuhinzi (AGRA). Yabaye umwe mu ba Minisitiri b’ubuhinzi bicyitegererezo muri Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara.

Dr Kalibata yagiye ahabwa ibindi bihembo nko Mu 2012, yahawe igihembo cyitwaga Yara Prize gihabwa umuntu cyangwa ikigo kiri kuzana impinduka mu iterambere ry’ubuhinzi bwa Afurika.

2018 yahawe Impamyabumenyi y’Ikirenga y’icyubahiro na Kaminuza ya Liège yo mu Bubiligi ku bw’imiyoborere ye idasanzwe.

Mu ntangiriro za 2019, Umuryango nyamerika wita ku bumenyi (National Academy for Sciences, NAS) wamuhaye umudali w’ishimwe kubera guteza imbere abaturage abinyujije mu buhinzi bugezweho ku mugabane wa Afurika.

Photos:

Photos:

[fluentform id="3"]