sangiza abandi

Dr. Usta Kaitesi yakiriye impapuro z’abagiye guhagararira ibihugu byabo mu Rwanda

sangiza abandi

Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ubutwererane bw’Akarere muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Dr Usta Kaitesi, yakiriye kopi z’impapuro zemerera ba Ambasaderi batatu bashya guhagararira ibihugu byabo mu Rwanda.

Abo ni Giles Cerutti, w’u Busuwisi; Brig. Gen. Boubacar Diallo wa Mali na Victorino-Nká Obiang Maye wa Guinée Equatoriale.

Ni igikorwa cyabereye ku Cyicaro gikuru cya Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga kuri uyu wa Mbere tariki ya 2 Werurwe 2026.

U Rwanda rufitanye umubano mwiza n’ibihugu bitandukanye. U Busuwisi n’u Rwanda bifatanya mu iterambere, uburezi, n’ubucuruzi.

Mu Kuboza umwaka ushize, guverinoma y’u Rwanda yasinye amasezerano y’ubufatanye (MoU) y’imikoranire n’Ikigo Mpuzamahanga gitanga Serivise mu bya Dipolomasi, (International Institute for Diplomacy: IID) gikorera mu Busuwisi.

Ayo masezerano akaba agamije kugenga imikoranire y’impande zombi   mu bijyanye n’amahugurwa yo ku rwego ruhanitse ku bikorwa bya dipolomasi, ibiganiro, amategeko mpuzamahanga, kongerera abakozi ubushobozi mu buryo bw’umwuga, itumanaho n’ubutwererane bihuriweho.

Impande zombi ziyemeje gusangira ubumenyi n’uburararibonye mu bya dipoloamasi, amasomo mu bya politiki ndetse abakozi b’impande zombi bazagira uruhare mu mahugurwa yihariye mu bya dipolomasi.

Ni mu gihe Umubano na Mali  nawo ugaragaramo ubufatanye bwa diporomasi n’umutekano.

Guine Equatoriale  n’u Rwanda, na byo bibanye neza ndetse ibihugu byombi bifitanye amasezerano y’ubufatanye mu nzego zitandukanye zirimo mishinga nk’ibikorwaremezo.

Mu 2014, ibihugu byombi byiyemeje gufatanya mu nzego z’imiyoborere myiza, gutwara abantu n’ibicuruzwa hagati y’ibihugu byombi hakoreshejwe indege, guteza imbere ubucuruzi n’ishoramari mu bihugu byombi no koroshya ubukerarugendo.

Dr Usta Kaitesi yakiriye impapuro z’uhagarariye u Busuwisi mu Rwanda

Photos:

Photos: MINAFET

[fluentform id="3"]