sangiza abandi

Ingabo za EAC zatangiye imyitozo ya gisirikare iri kubera muri Kenya

sangiza abandi

Kuri uyu wa mbere hatangijwe myitozo ibaye ku nshuro ya 14 y’Ingabo z’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) yiswe Ushirikiano Imara 2026, iri kubera mu gihugu cya Kenya.

Iyi myitozo yatangirijwe ku mugaragaro mu ishuri ry’amahugurwa yo kubungabunga amahoro riherereye Embakasi i Nairobi mu gihugu cya Kenya.

Iyi myitozo ni intambwe ikomeye mu gushimangira amahoro, umutekano n’ubufatanye bwa gisirikare hagati y’ibihugu bigize EAC.

Iyi myitozo izamara ibyumweru bitatu ikaba ifite insanganyamatsiko igira iti “Gushimangira ubufatanye n’ubushobozi bw’Akarere mu kubungabunga amahoro, umutekano n’ubudahangarwa”.

Yahuje ingabo n’abafatanyabikorwa bo mu Karere mu by’umutekano, hagamijwe gukomeza uburyo bwo guhuriza hamwe imbaraga mu by’umutekano no kongera ubushobozi bwo guhangana n’ibibazo bigendanye nawo.

Ibihugu byitabiriye iyi myitozo ni u Rwanda, Kenya, u Burundi, Uganda na Tanzania, mu gihe Somalia yitabiriye nk’indorerezi.

Iyi myitozo yahuje abantu 342 baturutse mu nzego za gisirikare, polisi, abasivili n’izindi nzego zifite aho zihuriye n’ibikorwa byo kubungabunga amahoro n’umutekano mu karere.

Photos:

[fluentform id="3"]