Ubuyobozi bw’Itorero Angilikani ry’u Rwanda, buhangayikishijwe n’imyitwarire ya bamwe mu bahoze mu nshingano z’ubuyobozi mu Itorero bari mu kiruhuko cy’izabukuru.
Itangazo iri torero ryashyize hanze ku wa kabiri tariki ya 14 Ukwakira 2025 na Arikiyepisikopi w’Itorero Angilikani ry’u Rwanda , Musenyeri Dr. Laurent Mbanda, rivuga ko abayobozi bo muri iri torero bari mu kiruhuko cy’izabukuru bakomeje kwivanga mu mikorere n’imiyoborere yaryo kandi ritabatumye, ibyo bigateza urujijo mu bayoboke.
EAR ivuga ko abo bakomeje gukora ibikorwa birimo Kwandika amabaruwa agenewe abantu benshi ndetse n’amatangazo batanga mu ruhame, byose bivuga ku mikorere y’Itorero, gukoresha inama zihuza amatsinda anyuranye y’abo mu Itorero, n’ibindi bikorwa bigaragaza kubahuka Ubuyobozi bw’Itorero.
EAR iti “ Nubwo dushima imyaka bamaze bakorera umubiri wa kirisito, Ibikorwa byabo biratera urujijo mu Bakristo kandi birahungabanya amahoro n’ubumwe bw’Itorero.”
Angilikani y’u Rwanda ikomeza igira iti “ Bimwe muri ibyo bikorwa birimo ukuri kutuzuye n’amakuru ayobya.Kandi kenshi batangaza amakuru batabanje gusobanukirwa byimbitse imiterere y’ikibazo nyamukuru.”
Rikomeza rivuga ko bene iyo myitwarire itubahiriza itegeko cyangwa umwuka wo kwiyoroshya nkuko mu bayobozi bigomba kuba bimeze yaba akiri mu murimo cyangwa ari mu kiruhuko cy’izabukuru.
EAR yavuze ko tariki ya 08 Ukwakira 2025, umwe mu Bepisikopi bari mu kiruhuko cy’izabukuru yanditse ibaruwa igenewe Abepisikopi ba EAR bose, agenera kopi Abapasitori ba EAR bose, avuga ko ibishinjwa uwahoze ari Umwepiskopi wa Diyoseze ya Shyira ashinjwa n’ubushinjacyaha ari byo Abepisikopi ba EAR bose bakora.
EAR iti “Uwari Umwepiskopi wa Diyoseze ya Shyira yasezeye ku buyobozi bwa Diyoseze. Ntabwo akiri Umwepiskopi wa Diyoseze ya Shyira. Ubushinjacyaha bwaramureze; ubu ikibazo cye kiri mu rukiko, kandi kiri hagati ye n’ubushinjacyaha. Ntabwo Itorero ryivanga mu mikorere y’inkiko z’igihugu.”
Musenyeri Mugisha Mugiraneza Samuel niwe ufunzwe kuva muri Mutarama 2025, akurikiranyweho ibyaha byo kunyereza no gukoresha umutungo wa diyosezi mu nyungu ze bwite mu gihe yari akiri k’ubuyobozi.
Iri torero kandi ryavuze ko kuba mu kiruhuko cy’izabukuru ntawe biha uburenganzira bwo kwitwara uko ashatse kuko Umuntu wese warobanuriwe umurimo w’Imana akomeza kuba munsi y’Ubuyobozi bw’Itorero, yaba akiri mu murimo, cyangwa ari mu kiruhuko cy’izabukuru.
Riti “Iyo yubahutse, arabibazwa. Ni nako bigenda no ku Balayiki bo mu Itorero.”
Rikomeza riti ”Turasaba abigize abavugizi b’Itorero batabiberewe uburenganzira, ko bareka gutangaza amagambo adafite ishingiro n’amakuru atuzuye kuko bitera akajagari, bigahungabanya ubwume bw’abo mu Itorero, kandi bikaritukisha. Itorero Angilikani ry’u Rwanda rifite umuvugizi umwe wemewe kandi wahawe inshingano n’ububasha bwo kuvugira itorero no gutangaza ibirebana na ryo.”
Itorero Angilikani ryasabye abiha ububasha bwo gusobanura imikorere y’itorero ko “ bareka gutangaza ibyo badasobanukiwe neza kuko bituma bagira imyumvire itari yo ku mikorere y’itorero.”







