Producer Element ari kubarizwa muri Tanzania aho yagiye mu bikorwa bya muzika birimo no kurangiza indirimbo yakoranye na Harmonize.
Amakuru avuga ko tariki ya 11 Ukwakira 2024, aribwo Element yageze muri Tanzania mu kurangiza imishinga myinshi y’indirimbo z’abahanzi yari amaze igihe yaratangiye.
Harmonize uri mu bari gukorana na Element abinyujije ku rubuga rwa Instagram, yagaragaje ko yanyuzwe no kongera gukorana n’uyu musore w’Umunyarwanda, cyane ko ariwe wamukoreye izirimo ‘Zanzibar’ yahuriyemo na Bruce Melody na ‘One More Time’ yahuriyemo na Kenny Sol.
Element yaherukaga muri Tanzania muri Nyakanga ubwo hafatwaga amashusho y’indirimbo ‘Sikosa’ yahuriyemo na The Ben na Kevin Kade.
Kugeza ubu Element ni umwe mu ba Producer bahagaze neza. Yagiye agaragaza gukorana n’abahanzi benshi mpuzamahanga, ndetse aherutse kubwira itangazamakuru ko abitse indirimbo zirimo n’izabahanzi bakomeye nka WizKid wo muri Nigeria.





