sangiza abandi

Element mu bahanzi Nyafurika 8 batanze ubusabe bwo guhatana muri Grammy Awards

sangiza abandi

Umuhanzi ndetse akaba n’umwe mu batunganya indirimbo mu buryo bw’amajwi (Producer), Mugisha Robinson ( Element) yasabye guhatana mu bihembo bya Grammy Awards 2025.

Element niwe muhanzi Nyarwanda wa mbere ugerageje amahirwe yo gusaba kuba mu bahatanira ibihembo bya Grammy Awards, bitegurwa na Sosiyeti ya Recording Academy muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Uyu muhanzi ndetse akaba n’umu Producer yatanze indirimbo ye yitwa “Milele” ngo izahatane mu cyiciro cya ‘Best African Music Performance’ ndetse yasabye ko yahatana mu ba Producer beza muri Afurika.

Abandi bahanzi Nyafurika basabye guhatana muri Grammy Awards harimo Angelique Kidjo uherutse gukorana indirimbo yitwa ‘Joy’ na Davido, harimo kandi Rema, Tems, Ayra Star, Asake, Burna Boy na Diamond Platinumz.

Indirimbo zihatanira ibihembo bya Grammy bigiye gutangwa ku nshuro ya 67 ni izasohotse hagati ya tariki 16 Nzeri 2023 kugeza tariki 30 Kamena 2024.

Icyiciro cyo gutoranya izi ndirimbo cyatangiye tariki ya 4 Ukwakira 2024 cyirangira 15 Ukwakira 2024, ariko abatoranyijwe bazamenyeshwa tariki ya 8 Ugushyingo 2024.


Photos:

Photos:

[fluentform id="3"]