Kuva mu mpera z’icyumweru gishize , ibintu byafashe indi ntera mu Burasirazuba bwo hagati , kubera intambara ihanganishije Iran na Leta Zunze Ubumwe za Amerika zifatanyije na Israel.
Kuva icyo gihe, ibisasu bya rutura biri kuraswa ku mpande zombi kandi ibihugu byombi biri gusubizanya mu bitero byo ku rwego rwo hejuru.
Ku munsi w’ejo tariki ya 1 Werurwe 2026, nibwo abategetsi ba Iran , bemeje urupfu rw’ Umuyobozi w’Ikirenga, Ayatollah Ali Khamenei, nyuma y’ibitero bitandukanye bagabweho.
Iran yarashe misile zirenga 400 muri Israel no mu bihugu byo mu Burasirazuba bwo Hagati bikoreramo ingabo za Amerika nka Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu (UAE), Bahrain, Kuwait, Qatar na Iraq.
Ibyo byabaje Israel na Amerika, na yo itangira gusubiza ibitero by’ibisasu bya Misile na drone z’intambara byisukiranya kuri Iran .
Ese ibi biragira ngaruka ki ku Rwanda ?
Ubu bushyamirane buri hagati y’ibihugu bya Israel , Amerika na Iran biri kugira ingaruka zikomeye ku bihugu bitandukanye birimo n’u Rwanda.
Ubwo Iran yatangiraga gusubiza ibi bitero, ibihugu byegeranye birimo Qatar, Kuwait, Syria na Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu (UAE) byafunze ikirere cyabyo, kuko zimwe muri misile na drones bya Iran byerekeza muri Israel biri kukinyuramo.
Minisiteri y’Ingabo ya UAE yatangaje ko iki gihugu cyagabweho igitero cya misile, zipfubirizwa mu kirere cyo mu mujyi wa Abu Dhabi.
Ibi byatumye Sosiyete y’u Rwanda ikora ubwikorezi bwo mu Kirere, RwandAir, itangaza ko yasubitse ingendo WB300/WB303 na WB304/WB305 zijya n’iziva i Doha na Dubai kubera umutekano muke uri mu karere .
Mu itangazo ryayo yagize iti “Umutekano w’abagenzi bacu n’abatwara indege ukomeza kuba uw’ingenzi. Turi kugenzurira hafi uko byifashe, turabaha andi makuru bitewe n’ibigezweho.”
RwandAir yavuze ko abagenzi bagizweho ingaruka bazemererwa guhindura tike zabo bakazigenderaho ku yindi tariki.
Kugeza ubu, igiciro cy’ibikomoka kuri peteroli cyamaze kuzamukaho 13%, aho akagunguru kageze ku madolari 75$, kandi abahanga mu by’ubukungu bakaba bagaragaza ko gashobora kurenga amadolari 100 mu minsi iri imbere nib anta gihindutse.
Umusesenguzi akaba n’impuguke mu by’ubukungu, Teddy Kaberuka, avuga ko iyi ntambara iza gutuma igiciro cya Peteroli gikomeza kuzamuka .
Ati ” Iyi ntambara ukuntu iteye n’ahantu yabereye, ni ahantu navuga ko ari nko gufata mu ijosi cyane ubucuruzi mpuzamahanga. Kubera ko aho Iran iri , na kiriya kigobe cya Hormuz, kiri hagati y’icya Oman na Persi , kirimo ubwato bw’ibicuruza cyane cyane ubwa Peterori, biza ku mugabane wa Afurika, ibijya i Burayi, no muri Aziya, urasanga kuba Iran yatangiye kuhafunga , biragira ingaruka cyane ku bicuruzwa cyane cyane bishingiye kuri Peteroli. “
Teddy Kaberuka avuga ko ingaruka zamaze kugaragara aho igiciro cy’akagunguru ka Peteroli cyatangiye kuzamuka.
Ati “Guhera ejo ku wa 1 Weruwe 2026, Peteroli yatangiye kuzamuka, akagunguru kageze ku madolari 75$ kandi ari ubwa mbere bihageze. Wakwibaza noneho ni bavuga ngo barahafunze burundu, intambara igatinda, ejo bundi gashora no kugera ku madolari 100$ kandi abantu bari bamenyereye ku madolari 50$. Ibihugu byose bigura Peteroli haba Afurika n’u Rwanda rurimo, peteroli izatugeraho ihenze cyane .”
Kaberuka asanga umuti uhari kugira ngo ibikomoka kuri Peteroli biboneke ari uko ibihugu byahanga amaso ku bindi bihugu bikungahaye kuri Peteroli birimo na Venezuela .
Ati ” Umwe mu muti wihuta navuga , ni ukuyishakira ahandi , muri biriya bihugu bya Vanezuela, Chile. Ubundi Abarabu bari baturi hafi, ariko nta yandi mahitamo . Ni uko isoko rikora.Iyo uruhande rumwe ruzana ibicuruzwa ku isoko ruhungabanye,ubwo abasigaye babyungukiramo bakazamura ibiciro . Aho kugira ngo bibure ahubwo byazamuka nibura bikaboneka.”
Akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe umutekano kasabye ko impande zose zahagarika intambara zigashaka umuti binyuze mu biganiro.
Ni mu gihe Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump na Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu, babyanze bavuga ko intambara izakomeza.










