sangiza abandi

Fatakumavuta yakeje Bruce Melodie, anenga The Ben

sangiza abandi

Umunyamakuru Sengabo Jean Bosco wamamaye nka Fatakumavuta mu itangazamakuru ry’imyidagduro mu Rwanda, kuri ubu urimo kugororerwa mu Igororero rya Nyarugenge yatangaje byinshi ku buzima bwe muri iki gihe arimo kugororwa ndetse anavuga k’uruganda rw’Umuziki wo mu Rwanda akurikiranira hafi n’ubwo akiri kugororwa.

Mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru, IGIHE, Fatakumavuta yatangaje ko aho ari mu Igororero rya Nyarugenge yamaze kumenyera ndetse yiteguye kugaruka agatanga umusanzu we mu kubaka u Rwanda, muri iki kiganiro uyu munyamakuru kuri ubu usigaye ari Umuyobozi Wungirije Ushinzwe Urubyiruko , Siporo n’Imyidagaduro mu Igororero rya Nyarugenge yabajijwe niba akurikira amakuru y’imyidagaduro avuga ko ayakurikira cyane kuko mu Igororero bashyirirwaho uburyo butandukanye bwo gukurikira ibikorwa bibera mu gihugu.

Ubwo yari abajijwe uko yabonye igitaramo The Nu Year Groove cyabaye tariki ya 01 Mutarama 2026, muri BK Arena kigahuriza hamwe The Ben na Bruce Melodie yatangaje ko iki gitaramo cyagenze neza, ariko kandi agaragaza ko bidakwiye ko abahanzi nka Bruce Melodie na The Ben, bafatwa nk’abahanzi ba mbere mu Muziki Nyarwanda bihuza kugirango babashe kuzuza inyubako ya BK Arena, atanga urugero rw’umuhanzi Chryso Ndasingwa wabashije kubikora ari wenyine kandi akaba afatwa nk’umuhanzi ukiri muto mu Muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, ndetse na Israel Mbonyi umaze kubikora inshuro enye.

Fatakumavuta yakomeje avuga ko mu mboni ze Bruce Melodie ari we witwaye neza muri iki gitaramo kuko yari yiteguye muri buri kimwe cyari gikenewe ngo aze kuhacana umucyo , ni mu gihe mugenzi we The Ben yasaga n’uwizeye ko n’iyo atakora byinshi ari buze kubona abafana ibintu byatumye atitwara neza.

Ati “Itahiwacu Bruce Melodie yarateguye mu buryo bwose bushoboka, kubera ko nabonye Symphony band yose…yakoze ibintu by’umuhanzi wuzuye.

“The Ben we iteka urabizi aba avuga ngo mfite abafana,…ni umuntu ukunda gukora ibintu ku giti cye. Kuza ku rubyiniro ari umwe, nyuma agashyiraho iriya Korali ntabyari birenze kuri njye.”

Uyu munyamakuru yakomeje avuga ko n’ubwo igitaramo cyabaye tariki ya 01 Mutarama 2026 Bruce Melodie yitwayemo neza ariko agisabwa kongera kwigaragaza mu bitaramo aba bahanzi bazahuriramo mu mpeshyi bizazenguruka Intara z’u Rwanda , kuko ibyo bitaramo bizaba bitandukanye n’icyo bakoreye muri BK Arena.

Amashusho : Fatakumavuta yakeje Bruce Melodie anenga The Ben

Photos:

[fluentform id="3"]