sangiza abandi

FERWABA yatoye komite nshya iyobowe na Mugwiza Désiré

sangiza abandi

FERWABA yatoye komite nshya, iyobowe na Mugwiza Désiré wongeye gusubizwa kuri uyu mwanya w’ubuyobozi ku nshuro ya kane, muri manda y’imyaka ine iri imbere.

Aya matora yabereye muri hoteri ya Park Inn, kuri uyu wa gatandatu, tariki ya 21 Ukuboza 2024.

Ku mwanya wa Perezida wa FERWABA hatowe 100% Mugwiza Désiré umazeho imyaka 12, naho ku mwanya wa Visi Perezida wa mbere ushinzwe umutungo, hongera gutorwa Mugwaneza Pascale, mu gihe ku mwanya Visi Perezida wa kabiri ushinzwe amarushanwa hatowe Munyangaju Eduard wasimbuye Nyirishema Richard.

Ku mwanya w’Umubitsi hongeye gutorwa Muhongerwa Alice, mu gihe Umujyanama mu bijyanye n’amategeko hatowe Munana Aimé, Umujyanama mu bya tekinike aba Claudette Habimana naho Mwiseneza Maxime ashingwa iterambere.

Nyuma yo gutorerwa manda ya kane, Mugwiza yagaragaje imishinga y’umwaka utaha, irimo kubaka ibibuga 10 by’imikino mu gihugu hose, kubaka irerero rya FERWABA rizajya ryakira abanyemano no gusakara ikibuga cya Kimironko

Photos:

Photos:

[fluentform id="3"]