sangiza abandi

Filime ‘Ben’Imana’ yayobowe na Dusabejambo Clémentine yerekanwe muri Festival de Cannes

sangiza abandi

Filime ‘Ben’Imana’ yayobowe n’Umunyarwandakazi Dusabejambo Clémentine, yerekanwe mu Iserukiramuco mpuzamahanga rya sinema rya Festival de Cannes riri kubera mu Bufaransa, iba filime ya mbere iyobowe n’Umunyarwanda itoranyijwe muri iri serukiramuco rikomeye ku rwego rw’Isi.

Ku wa Kabiri tariki ya 19 Gicurasi 2026, ni bwo iyi filime yeretswe abitabiriye iri serukiramuco riri kuba ku nshuro ya 79, nyuma yo gutoranywa mu cyiciro cya ‘Un Certain Regard’, kimwe mu byiciro bikomeye by’iri serukiramuco byibanda ku bikorwa bya sinema bifite umwihariko mu buryo bwo kuvuga inkuru no kuyitunganya.

Uyu muhango witabiriwe n’abayobozi batandukanye barimo Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Umutoni Sandrine, ndetse na Ambasaderi w’u Rwanda mu Bufaransa, François Nkulikiyimfura.

Abakinnyi bagaragara muri iyi filime na bo bari muri uyu muhango, barimo Clémentine Uwimana Nyirinkindi wamamaye nka Marigarita muri Papa Sava, aho muri Ben’Imana akina ari Veneranda.

Hari kandi Isabelle Kabano, Nishimwe Kesia Kelly, Uwabeza Léocadie, Uwamahoro Antoinette na Tuyisenge Aimé Valens.

Iyi filime igaragaramo bamwe mu bakinnyi bafite amazina azwi muri sinema nyarwanda barimo Tuyisenge Aimé Valens ukina nka Karangwa, Clémentine Uwimana Nyirinkindi ukina ari Veneranda, Isabelle Kabano ukina nka Suzanne, Nishimwe Kesia Kelly ukina nka Tina, Uwabeza Léocadie ukina nka Madeleine na Uwamahoro Antoinette ukina nka Victoire.

Ben’Imana yatunganyijwe n’Umunya-Côte d’Ivoire Samantha Biffot afatanyije n’Umunyarwandakazi Uwayezu Marie Epiphanie ndetse n’Umunya-Misiri Mostafa El Kashef.

Iyi filime ivuga ku buzima bwa Veneranda, umugore warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, akagerageza kongera kwiyubaka no kubaho ubuzima bushya nyuma y’amateka akomeye yanyuzemo.

Gusa ubuzima bwe bwongera guhungabanywa n’inkuru y’umukobwa we uterwa inda, ibintu bimugarurira ibikomere n’ihungabana by’ahahise.

Dusabejambo Clémentine usanzwe ari umukinnyi wa filime, yakinnye mu zindi zirimo Icyasha, A Place for Myself, Lyiza na Behind the World.

Photos:

[fluentform id="3"]