Umunyarwenya Ntakirutimana Amza, wamamaye ku mbuga nkoranyambaga nka ‘G TUFF’, yambitse impeta y’urukundo umukunzi we Jojo, amusaba kumubera umugore.
Aya makuru G TUFF yayahamirije UMUNOTA aho yavuze ko yambitse impeta Jojo bari bamaze igihe mu munyenga w’urukundo.
Ati “Yego Cyane, ayo makuru ni impamo.”
Ni ikirori cyabaye mu ijoro ryo ku wa Gatatu, tariki ya 15 Mata 2026, cyitabirwa na bamwe mu nshuti za hafi zabo zirimo Bahizi Venuste wamamaye nka Nzovu.
G Tuff ni umwe mu bantu bazwi cyane ku mbuga nkoranyambaga binyuze mu biganiro bitandukanye akora, ndetse akaba aherutse kwinjira mu muziki aho afite indirimbo yise “Aragitosa” iri mu zakunzwe cyane mu ntangiriro za 2026.
AMAFOTO









