sangiza abandi

Gahunda ya Gerayo Amahoro yaje mu isura nshya

sangiza abandi

Polisi y’Igihugu yatangaje ko  gahunda  ijyanye n’ ubukangurambaga bwo kwirinda impanuka zo mu muhanda bwagarutse mu isura nshya, polisi isaba abantu kurindana mu rwego rwo kwirinda impanuka.

Gerayo Amahoro ni ubukangurambaga bugamije gukangurira abakoresha umuhanda kwitwararika ku buryo ugenda n’amaguru n’ukoresha ikinyabiziga badashyira ubuzima bwabo mu kaga gaterwa n’impanuka zo mu muhanda.

Poilisi ivuga ko nyuma y’imyaka itandatu itangije ubu bukangurambaga, kuri ubu bukomeje mu isura nshya, aho ubutumwa nyamukuru busaba abakoresha umuhanda kurindana.

Polisi iragira iti “ Turindane –Tugereyo amahoro.”

Polisi y’Igihugu ishima umusaruro ubu bukangurambaga umaze gutanga mu kuzamura imyumvire y’abakoresha umuhanda nubwo hakigaragara impanuka zigirwamo uruhare n’amakosa y’abakoresha umuhanda.

Yongeraho ko ikangurira buri wese kubigira ibye mu rwego rwo kubahiriza umutekano wo mu muhanda.

Polisi iti “ Mu kurushaho gukumira impanuka no kwimakaza umutekano wo mu muhanda,polisi igarutse ikangurira abawukoresha ,kurindana nk’uburyo bwadufasha kugerayo amahoro  mu ntego igira iti Turindane- Tugereyo Amahoro.”

Polisi ivuga ko iki cyiciro cy’ ubu bukangurambaga  kigamije kwibutsa abakoresha umuhanda ko buri wese afite inshingano zo kwirinda i mpanuka kandi akazirinda n’abandi binyuze mu kwibutsanya inshingano za buri wese mu rwego rwo kwimakaza umutekano wa buri wese.

Photos:

[fluentform id="3"]