Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Gasabo, Bayasese Bernard, yatanze Ubwenegihugu bw’u Rwanda ku bantu 25 baturutse mu bihugu bitandukanye.
Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa Kabiri tariki ya 13 Mutarama 2026, kibera mu nyubako y’Akarere.
Mu ijambo yabagejejeho, Bayasese Bernard, yabasabye gusigasira no gushimangira Ubumwe n’Ubudaheranwa bw’Abanyarwanda .
Yabasabye kandi ko bafatanya n’ubuyobozi gushyira mu bikorwa gahunda ya Guverinoma y’imyaka itanu (NST2) n’icyerekezo 2050.
Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Gasabo, Bayasese Bernard, yavuze ko abahisemo gutura mu mujyi wa Kigali, intego ni ukugira Umujyi ukeye utoshye kandi utekanye.
Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Gasabo yabasabye kandi gufatanya n’abandi banyarwanda gukomeza gahunda y’Igihugu yo kwigira no kwikura mu bukene, gutekereza byagutse no kubazwa inshingano .
Itegeko Ngenga ryo ku wa ku wa 16 Nyakanga 2021 rigenga ubwenegihugu Nyarwanda risimbura iryo ku wa 25 Nyakanga 2008.
Rigaragaza ko abanyamahanga bashaka kuba Abanyarwanda ku mpamvu zirimo ishoramari, impano z’umwihariko zikenewe mu gihugu, icyubahiro n’ibindi.
Uwahawe ubwenegihugu Nyarwanda butangwa agira uburenganzira n’inshingano nk’iby’Umunyarwanda ufite ubwenegihugu Nyarwanda bw’inkomoko, keretse iyo amategeko abiteganya ukundi.
Muri rusange impamvu zishingirwaho mu gusaba cyangwa gutanga ubwenegihugu Nyarwanda butangwa zirimo kuvukira ku butaka bw’u Rwanda, umwana watoraguwe, ishyingirwa, kubera umubyeyi umwana utabyaye, inyungu z’igihugu, ubumenyi cyangwa impano byihariye.
Izindi mpamvu ni ishoramari cyangwa ibikorwa binini kandi birambye, kuba mu Rwanda, icyubahiro, kuba umwimukira no kutagira ubwenegihugu.
Ubwenegihugu Nyarwanda butangwa bushobora no kwamburwa kubera impamvu zirimo kuba uwabuhawe yarabubonye akoresheje amakuru atari yo, inyandiko ihinduye cyangwa irimo ikinyoma cyangwa akoresheje ubundi buriganya ubwo ari bwo bwose n’iyo uwabuhawe yabusabye agambiriye kugambanira Repubulika y’u Rwanda.








