sangiza abandi

Gasogi United yatangaje amagambo kuri Rutahizamu wa  Rayon Sports bafitanye umukino

sangiza abandi

Ubuyobozi w’ikipe ya Gasogi United, bwatangaje ko bugeneye intebe y’icyubahiro (VVIP) Ndikumana Asumani wa Rayon Sports, utazabasha gukina umukino uzabahuza.

Bikubiye mu butumwa iyi kipe yanyujije ku rukuta rwa X kuri uyu wa Kabiri tariki 23 Nzeri 2025.

Ni ubutumwa bageneye umuryango wa Rayon Sports nyuma yo gutakaza umwe mu bakinnyi ngenderwaho.

 Ndikumana Asumani, yagize imvune mu mu kino batsinzwemo na Singida 1-0 ku wa 20 Nzeri 2025.

Gasogi United iti” Ku muryango wa Rayon Sports,amakuru y’imvune ya Asman Ndikumana yaratubabaje bikomeye. Intwari nyakuri  hanze y’ikibuga by’igihe gito ni igihombo kuri twese. “

Mu rwego rwo kumuha icyubahiro, Gasogi ivuga ko uyu rutahizamu bise indwanyi bamuteganyirije umwanya wa ‘VVIP’ kuko atazabashaka gukina umukino bafitanye w’umunsi wa gatatu wa Shampiyona uzaba kuwa 05 Ukwakira 2025 kuri Kigali Pele Stadium dore ko Ari nabo bazawakira

“Mu gihe atazaba ari mu kibuga muri derby, ku ntebe zacu twamugeneye imyanya y’icyubahiro (VVIP).”

Bavuga ko umukino utarimo uyu rutahizamu utazaba wuzuye , bamwifuriza kugaruka vuba.

Gasogi United iritegura gucakirana na Rayon Sports, yo ikiri mu mikino Nyafurika aho izakina umukino wo kwishyura na Singida muri Tanzania bagakinira I Dar Es Salaam kuwa 27 Nzeri 2025.

Ni umukino bazakina badafite rutahizamu Ndikumana Asumani, wavunikiye mu mikino we wa gatatu, aho ibiri yari yakinnye mbere yayitsinzemo ibitego bine.

Asumani, yavunitse ukuboko mu minota ya nyuma y’umukino, imbangukirahutabara imwihutana Kwa muganga umukino utarangiye, anyuzwa mu cyuma ndetse ashyirwaho sima ku kuboko, bivugea ko ashobora kumara amezi atatu adakina.

Ndikumana yavunikiye ku mukino Rayon Sports iheruka gukina na Singida yo muri Tanzania

Photos:

Photos:

[fluentform id="3"]

One Response

Ibitekerezo JAMES Bihagarike