sangiza abandi

Gatsibo: Abapadiri babiri barimo Padiri Mukuru batawe muri yombi kuri Pasika

sangiza abandi

Abapadiri babiri bo muri Diyosezi ya Byumba batawe muri yombi n’inzego z’umutekano zo mu karere ka Gatsibo kubera gusomera misa ahatemewe.

Byabereye mu murenge wa Kabarore mu karere ka Gatsibo, ku munsi Mukuru wa Pasika tariki ya 5 Mata 2026.

Padiri Didier Nzaramba usanzwe akorera ubutumwa muri paruwasi ya Kiziguro yatawe muri yombi ubwo yasomeraga Misa ku Rwunge rw’amashuri rwa Nyarubuye (G.S Nyarubuye) mu Kagari ka Karenge, Umurenge wa Kabarore.

Iyi Misa akaba yayisomeraga ku mbuga y’iri shuri riri hafi y’Urugo rw’Ababikira b’Inshuti z’Abakene, ahantu ubuyobozi bw’umurenge buvuga ko hatemewe gusomerwa Misa.

Yafunganywe na Padiri Mukuru w’iyi Paruwasi ya Nyakayaga, Padiri Eric Uwayezu, na yo ibarizwa muri Diyosezi ya Byumba, ubu bombi bakaba bafungiwe kuri Station ya Polisi ya Kabarore.

Amakuru avuga ko  ahabereye misa, Kiliziya ihari yari ifunze kubera kutuzuza ibisabwa, bityo bakaba bari baturiye igitambo cya Misa muri urwo rugo rw’abenebikira, ubuyobozi bwita ahatemewe.

Photos:

[fluentform id="3"]