sangiza abandi

Gen. Muhoozi yatumiye Abanyarwanda muri Uganda mu minsi y’ikiruhuko yegereje

sangiza abandi

Ugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen. Muhoozi Kainerugaba, yatumiye Abanyarwanda gusura Uganda mu kiruhuko cyegereje cyo kwizihiza Ubwigenge no Kwibohora by’u Rwanda.

Ni mu butumwa yasangije ku rubuga rwa X mu rurimi rw’Ikinyarwanda, Gen Muhoozi usanzwe adahwema kugaragaza ko yiyumvamo Abanyarwanda n’igihugu cy’u Rwanda.

Yagize ati” Nshuti bavandimwe b’Abanyarwanda,
Mugihe mwegereje iminsi mikuru ijyanye no #Kwibohora31 n’ibiruhuko biri imbere, ndabatumira n’umutima wanjye wose; muze mudusure hano mu Bugande.”

Muhoozi yavuze ko imipaka ifunguye kandi amahoro ari yose, abifuriza kwakirwa nk’abari mu rugo iwabo.

Ati” Imipaka irafunguye, amahoro ni yose. Muze mwishime n’abavandimwe, musure inshuti n’imiryango, mwidagadure mu gihugu cyanyu, muhagurukane n’umunezero n’akanyamuneza.”

Yasoje ubu butumwa abwira Abanyarwanda ko bisanga mu gihugu cya Uganda ndetse abifuriza iminsi mikuru myiza.

Ubu butumwa buje mu gihe Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo iherutse gutangaza ko kuva ku wa Kabiri, tariki ya 1 Nyakanga kugeza ku wa Gatanu, tariki ya 4 Nyakanga 2025, hazaba ikiruhuko rusange mu gihugu hose.

Hazizihizwa Umunsi w’Ubwigenge ku wa 1 Nyakanga ndetse n’Umunsi wo Kwibohora ku wa 4 Nyakanga. Leta yongeyeho ko n’iminsi iri hagati, ni ukuvuga ku wa 2 na 3 Nyakanga, ari ikiruhuko kugira ngo Abanyarwanda babone umwanya uhagije wo kwizihiza neza iyi minsi ikomeye y’igihugu.

U Rwanda na Uganda ni ibihugu bifitanye umubano umeze neza kuri ubu, Imipaka ya Katuna na Cyanika yari yarafunzwe mu 2019, yongeye gufungurwa mu 2022, ubu abaturage baragenderana kandi bagahahirana nta nkomyi.

Photos:

Photos:

[fluentform id="3"]