Abaturage bo mu karere ka Gicumbi,mu Murenge wa Mutete, baratangaza ko inzoga y’inkorano bise ” Magwingi” ikomeje kugira ruhare mu guteza umutekano mucye no kwangiza urubyiruko.
Aba baturage bavuga ko iyo umuntu yayinyoye , atakaza ubwenge bityo akabaho mu buzima budafite intego.
Umwe mu baturage yabwiye Radio/TV1 ati ” Magwingi abantu bayinywa usanga nta bwenge bafite, ugasanga barazezengeye.”
Undi nawe ati “Urwagwa rw’ibitoki nyirizina ntabwo rwagura amafaranga 300Frw. Izo magwingi ni inzoga zishe abaturage zirabamara.”
Abaturage bavuga ko iyi nzoga usibye guteza umutekano mucye inangiza ubuzima bw’uwayinyoye.
Umwe ati ” Muri iyi santere haba hari abantu benshi cyane iyo Magwingi yishe ku buryo nta kintu bakwimarira.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Mutete, Manafunzi Deogratias, yatangaje ko ku bufatanye n’abaturage batangije ibikorwa byo kurwanya abenga izi nzoga zitemewe.
Ati ” Turabikurikirana umunsi ku munsi, hari igice cyibamo abaturage benga iyo mitobe, ukabona ko hari n’ibindi bashobora kuba bavangamo .Turabikurikirana, tuvangamo n’ubukangurambaga .Turagenda tubikurikirana kandi dukangurira abaturage kwenga inzoga mu buryo bukwiye.”
Ibi bikorwa byo kwenga iyo nzoga bahaye akabyiniro ka Magwingi, bigaragara mu isantere ya Kamusasa, ihuriweho n’imidugudu ya Kimisugi na Rurama , mu Kagari ka Musenyi, mu Murenge wa Mutete mu karere ka Gicumbi.





