Gicumbi FC, Kiyovu Sports na Etincelles FC zitwaye neza mu mikino yabimburiye indi y’umunsi wa 3 wa Shampiyon y’u Rwanda, BK Pro League yabaye kuri uyu wa Kabiri tariki 15 Nzeri 2026, yose yatangiye saa 15:00.
Kuri Sitade y’Akarere ka Ngoma, Etoile de l’Est izamutse uyu mwaka yari yakiriye Gicumbi FC yari iyoboye urutonde rwa Shampiyona.
Gicumbi FC yinjiye mu mukino kare itsinda igitego ku munota wa 17 cyatsinzwe na Tuyisenge Jean Merveil.
Iki gitego cyaje kwishyurwa na Arigumaho Seiri ku munota wa 45 bituma amakipe yombi ajya kuruhuka anganya igitego 1-1 n’ubwo Etoile de l’Est ariyo yari yihariye umukino cyane.
Ku munota wa 85 nibwo Gicumbi FC yabonye igitego cy’intsinzi nyuma y’uko myugariro wa Etoile de l’Est Masiri Luendo Claude yitsinze igitego.
Gicumbi FC yahise ikomeza kuyobora urutonde rwa Shampiyona n’amanota 9 ku 9, kuko imaze gutsinda imikino 3 yose imaze gukina.
Kuri Kigali Pele Stadium, Kiyovu Sports yari yakiriye Bugesera FC, mu mukino wasifuwe na Ngabonziza Dieudonne.
Kiyovu Sports yari iri ku gitutu gikomeye kuko kugeza ubu yari itaratsinda umukino n’umwe muri Shampiyona nyuma yo gutwara igikombe kiruta ibindi.
Kuri iyi nshuro Kiyovu Sports yinyaye mu isunzu ibasha gutsinda igitego 1-0 cyatsinzwe na myugariro Rwabuhihi Aime Placide n’umutwe nyuma ya kufura yari izamuwe neza na Nsanzimfura Keddy.
Kiyovu Sports y’umutoza Mark Harrison yabashije kwivana mu menyo y’abasetsi ibona amanota 3 ya mbere muri BK Pro League.
Kuri Sitade Umuganda, Etincelles FC y’umutoza Bizimana Abdul “Bekeni” yari yakiriye Musanze FC ndetse ibasha kubona amanota 3 n’ubwo byari bigoranye.
Rwabuze gica ku makipe yombi kugeza ku munota wa 90 ubwo Etincelles FC yabonaga penaliti maze iterwa neza na myugariro Gedeon Ndonga Bivula birangiye ibonye amanota 3.
Ni ku nshuro ya kabiri yikurikiranya Etincelles FC ibonye amanota 3 bisabye penaliti kuko n’umukino w’umunsi wa kabiri yatsinzemo Gorilla FC ariko byari byagenze.
Imikino y’umunsi wa 3 wa BK Pro League irakomeza kuri uyu wa Gatatu tariki 15 Nzeri 2026 hakinwa imikino ibiri (2) yombi izabera kuri Kigali Pele Stadium.
Saa 15:00, Kigali FC yahize yitwa AS Kigali izakira Al Hilal SC, naho saa 18:30, APR FC yakire Marine FC.
Al Hilal FC na APR FC ni imikino yazo ya mbere zigiye gukina muri Shampiyona.











