Umusaza wari waraburiwe irengero umurambo we wabonetse kuri uyu wa Mbere,ariko haboneka igihimba gusa kuko yaciwe umutwe ukaba wo wari ukiri gushakishwa.
Byabereye mu murenge wa Rushaki ho mu karere ka Gicumbi aho byamenyekanye kuri uyu wa Mbere abaturage babonye uyu musaza wari umaze iminsi aburiwe irengero akaboneka yarishwe.
Ni amakuru Polisi yamenye ihita yihutira kujyayo,maze ku bufatanye n’izindi inzego, umurambo wa nyakwigendera ujyanwa gupimwa mu bitaro bya Byumba nk’uko umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Amajyaruguru CIP Ignace Ngirabakunzi yabitangarije UMUNOTA.COM
Polisi ivuga ko umutwe w’uyu musaza ugishakishwa ariko n’iperereza ryatangiye gukorwa kugira ngo hamenyekane icyateye uru rupfu.







