Urubyiruko rwo mu karere ka Gisagara rwavuye mu bigo ngororamuco rwibumbiye mu makoperative maze runahagurukira kurwanya ikoreshwa n’icuruzwa ry’inzoga zitujuje ubuziranenge n’ibindi biyobyabwenge, ibyo ubuyobozi bw’akarere buvuga ko byagabanyije ibyaha byakorwaga ku kigero gishimishije.
Ni urubyiruko rwahoze mu biyobyabwenge ariko ubu ruvuga ko ubunararibonye rwakuye mu kubikoresha, ari bwo bwarufashije kumenya aho bikorerwa n’ingaruka bigira ku buzima no ku mutekano w’abaturage maze rwiyemeza noneho kubirwanya.
Uru rubyiruko rukorana n’Akarere mu bikorwa byo gukumira no kurwanya ibiyobyabwenge, cyane cyane mu gutanga amakuru ku hantu inzoga zitujuje ubuziranenge n’ibindi biyobyabwenge byengerwa cyangwa bikorerwa.
Bamwe mu banyuze mu bigo ngororamuco bavuga ko Leta yabafashije guhindura ubuzima bwabo. Hari abari barafunzwe bazira gukoresha cyangwa kugira uruhare mu bikorwa bijyanye n’ibiyobyabwenge, ariko nyuma yo guhabwa ubujyanama no kugororwa bakaba barahindutse, ndetse ubu bakaba ari bamwe mu bafite uruhare runini mu kubirwanya.
Umuyobozi w’Akarere ka Gisagara, Jerôme Rutaburingoga, avuga ko uruhare rw’uru rubyiruko rufite akamaro kanini mu guhangana n’ibiyobyabwenge, kuko ruba ruzi neza aho byaturukaga ndetse n’ingaruka zabyo bikaba byaratumye ibyaha byaterwaga n’ikoreshwa ryabyo bigabanyuka
Yagize ati: “Ibyaha byaragabanyutse. Nko muri uku kwezi twagize ibyaha 21 gusa, mu gihe twahoraga tugira ibyaha birenga 100 bijya muri RIB.”
Rutaburingoga avuga ko iri gabanuka ry’ibyaha rishingiye ku ngamba zitandukanye akarere kari gufata, zirimo gukorana n’urubyiruko rwahoze rukoresha ibiyobyabwenge, gufunga ahakorerwaga inzoga zitujuje ubuziranenge no gukurikirana abakomeje kubyenga nk’uko yabibwiye RBA .
Ati: “Twifashisha urwo rubyiruko, no kuba twarafunze izi nganda aho ibiyobyabwenge byaturukaga ku bwinshi, no gukomeza gukurikirana abazengaga na byo bituma bigabanyuka.”
Urubyiruko twahoze mu gukoresha ibiyobyabwenge ubu ruvuga ko rwafashe inzira nziza yo kureka ibibi aho ubu rubarizwa mu bikorwa by’ubworozi n’ibindi bizarufasha kugira ubuzima n’imibereho by’ejo hazaza heza.








