sangiza abandi

Gisubizo Ministry na The Ben bahurije imbaraga mu ndirimbo ihimbaza Imana

sangiza abandi

Itsinda ry’abaririmbyi b’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana rya Gisubizo Ministry ryashyize hanze indirimbo nshya bakoranye n’umuhanzi The Ben bise ‘Nabaye umwe n’Imana’.

Iyi ndirimbo yagiye hanze mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 28 Mutarama 2026.

Ni indirimbo Gisubizo Ministry na The Ben bari bamaze iminsi bararikira abakunzi babo ku mbuga nkoranyambaga, kuri ubu ikaba yamaze kujya hanze mu buryo bw’amajwi n’amashusho.

Inyikirizo ya ‘Nabaye umwe n’Imana’ igaruka ku buryo Imana yakira ibicumuro by’abantu, ikabambika ubwiza bwayo, bakaba umwe n’Imana.

Ati” Dore yataye kure ibicumuro byanjye, njye nabaye umwe n’imana, dore yanyambitse ubwiza n’umunezero, njye nabaye umwe n’imana.”

Mu gice The Ben aririmbamo, agaruka ashimira Yesu wemeye gupfa rubi kubw’ibyaha bye kugirango akire.

Ati ”Hari uwiyambuye ubwiza bwe bwose yambara ububi bwanjye ari umwami, yemera kubambwa ari umwami, yemera gupfa rubi kumusaraba, mbega urukundo yankunze ubwo nari mubi, mbega imbabazi yangiriye umunyabyaha.”

Iyi ndirimbo y’iminota 12, ije yiyongera kuzindi nyinshi zo kuramya no guhimbaza Imana, The Ben yagiye akora mu bihe bitandukanye zirimo ‘Ndaje’, ‘Nzaririmba igitangaza’, ‘Nkwite nde’, ndetse na ‘Isi’ iheruka gusohoka kuri album yise ‘Plenty Love’ yashyize hanze muri Mutarama 2025.

Gisubizo Ministry ni rimwe mu matsinda yo kuramya no guhimbaza Imana amaze kubaka izina mu Rwanda, iri tsinda rizwi mu ndirimbo zinyuranye zirimo ‘Ebenezer’, ‘Humura’, ‘Nguhetse ku mugongo’, n’izindi nyinshi.

Reba indirimbo nshya, Nabaye umwe n’Imana The Ben yakoranye na Gisubizo Ministry

Photos:

Photos:

[fluentform id="3"]