Nyuma y’aho Leta ihagarikiye inzoga zitujuje ubuziranenge harimo n’izitwaga ibyuma, Polisi y’u Rwanda ivuga ko umusaruro mwiza w’iyi gahunda watangiye kuboneka kuko ibyaha byari bizishamikiyeho nabyo byatangiye kugabanyuka.
Inzoga zitemewe zari zizwi nk’inkorano zakorwaga n’abaturage kongeraho izo mu macupa y’ibirahuri zari zizwi ku izina ry’ibyuma, zimaze iminsi zarahagurukiwe mu mukwabu wo kuzica.
Ibi byatewe n’ubugenzuzi bwakozwe hagaragazwa ingaruka zazo aho zahitanye ubuzima bwa bamwe abandi zibatera ubuhumyi abandi zibasigira uburwayi harimo no kuba imbata yazo.
Usibye ingaruka ku buzima , izi nzoga zari kimwe mu bikongeza urugomo , ubujura,ubwicanyi,amakimbirane n’ibindi byaha bikuruwe n’ubusinzi.
Polisi y’u Rwanda ivuga ko n’ubwo habayeho gutinda gufata icyemezo cyo guhagarika ibi binyobwa kuko hari hagihuzwa ibimenyetso no gukorana kw’inzego zitandukanye kugirango hafatwe umwanzuro witondewe, ariko byagaragaraga ko ababinyweye bahungabanya umutekano.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda ACP Boniface Rutikanga mu kiganiro yagiranye na UMUNOTA TV yavuze ko guca izi nzoga byatangiye gutanga umusaruro kuko ibyaha byakomokaga kuri ibi binyobwa byagabanyutse.
CP Rutikanga yagize ati”Mu rwego rw’umutekano twebwe twarabibonaga ko mu by’ukuri abantu banyweye ibi binyobwa bose, imyitwarire yabo ni idasanzwe. Mu rwego rw’urugomo, gukubita no gukomeretsa, kwicana , amakimbirane mu ngo, gusesagura umutungo ibibazo bihoraho. Ariko uyu munsi nakubwirako nibura guhera itariki ya 2 twabihagarika kugeza uno munsi, ntabwo navuga ngo ibikorwa by’urugomo byarahagaze, ariko navuga ko byagabanyutse”
Ibi binyobwa bitujuje ubuziranenge byakuwe ku isoko biri kumenwa hirya no hino mu gihugu. Umuvugizi wa Polisi kandi yasabye abakibifite kubishyikiriza ubuyobozi, kugirango bikusanyirizwe hamwe kandi byose bizamenwe ahabugenewe.







