Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda ACP Boniface Rutikanga yabwiye abakinisha imirongo ya polisi ishinzwe ubutabazi ko bazajya bakurikiranwa, kuko barogoya imikorere yababishinzwe bakanabangamira abatabaza.
Mu ngamba zashyizweho na Polisi y’u Rwanda harimwo kwigisha no gukangurira abaturage imikoreshereze myiza y’umurongo w’ubutabazi wa polisi no kubasobanurira impamvu washyizweho.
Ni mu gihe hakunze kugaragara abantu bawukoresha badacyeneye ubufasha, ibi bikabangamira polisi gutabara ku gihe kandi bikanabangamira umuturage ufite ikibazo.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda ACP Boniface Rutikanga yavuze ko uwari wese uzagerageza gukoresha uyu murongo mu uburyo butemewe azabihanirwa, n’iyo byaba ari umwana uwukoresheje ababyeyi be bazajya babibazwa.
Yakomeje avuga ko byagaragaye ko hari abahamagara bikinira, batukana, abahamagara ntibagire icyo bavuga, hari abacuruzi bawukoresha kugirango barebe niba telefone ikora, abahamagara bashaka amafaranga n’abandi batandukanye.
ACP Rutikanga yasobanuye ko impamvu umurongo wa polisi utishyurwa ari uko ufasha ufite ikibazo. Ati” Mu by’ukuri umurongo wa polisi impamvu utishyurwa nukugirango uwariwe wese waba ufite ikibazo abashe kukigeza kuri polisi bitamugoye, ndetse nukeneye ubufasha bwihutirwa bumugereho.”





