Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) ku Cyumweru tariki ya 30 Werurwe zatangaje ko zitangije ku mugaragaro,igikorwa kigamije guhiga no gucyura abarwanyi b’umutwe wa FDLR bagikomeje kugaragara ku butaka bwa Congo.
Nk’uko igisirikare kibitangaza, iki gikorwa cyatangiriye i Kisangani mu ntara ya Tshopo, kikaba kiri mu rwego rwo gushyira mu bikorwa amasezerano y’amahoro aherutse gushyirwaho umukono i Washington.
Intego nyamukuru y’iki gikorwa ni ugutuma abarwanyi bashyira hasi intwaro ku bushake, bakazishyikiriza ubuyobozi, hanyuma bagatahukanwa mu Rwanda bijejwe guhabwa umutekano usesuye kandi bakurikiranwa n’inzego mpuzamahanga.
Umujyi wa Kisangani watoranyijwe nk’aho abarwanyi bafashwe cyangwa bishyize mu maboko y’ubuyobozi bazabanza gukusanyirizwa mbere yo koherezwa mu Rwanda.
Ninaho kandi, nk’uko amakuru aturuka mu gisirikare abivuga, hatorejwe batayo eshatu za FARDC zagenewe by’umwihariko iki gikorwa.
Imwe muri izo batayo ifite ubumenyi bwihariye mu mirwano yo mu mashyamba, ikaba yaranahawe ibikoresho binyuze mu bufatanye bwa gisirikare na Leta y’u Bufaransa, biteganyijwe ko izoherezwa mu ntara ya Kivu y’amajyaruguru.
Nubwo ingabo ziteguye, hari imbogamizi zikomeye zigaragazwa harimo nko kuba uduce dufatwa nk’indiri za FDLR, turimo Rutshuru n’ibice bya Nyiragongo na Masisi (muri Kivu y’amajyaruguru), kuri ubu turi mu maboko y’ihuriro rya AFC/M23.
Bikaba bisaba FARDC kubanza gukura izi ngabo za AFC/M23 muri utu duce bifatwa nk’ingenzi mbere yo kujya kurwana na FDLR.
Mu rwego rwo kugabanya ingaruka z’imirwano ku baturage, leta yahisemo gushyira imbere uburyo bwo gutuma abarwanyi ba FDLR bishyikiriza ku bushake aho gukoresha imirwano ikomeye.
Iki gikorwa gifatwa nk’ikizamini gikomeye ku gisirikare cya Congo mu mugambi wacyo wo kugarura umutekano mu burasirazuba bw’igihugu, hakurikijwe amasezerano ya Washington aherutse gushyirwaho umukono.





