Minisitiri w’Ibikorwaremezo, Dr. Jimmy Gasore yasobanuye ko mu mategeko mashya y’umuhanda harimo ibyaha bibiri bikomeye bishobora kugeza umuntu mu rukiko, birimo gutwara imodoka wanyweye ibisindisha no gutwara nta byangombwa umushoferi afite.
Ni ibyo yagarutseho mu kiganiro Inkuru mu Makuru cyo kuri RBA, asobanura ibijyanye n’itegeko rishya rigenga imikoreshereze y’umuhanda mu Rwanda ryaravuguruwe, ndetse ryemezwa n’abadepite mu Nteko Ishinga Amategeko mu ntangiriro za Mutarama 2026.
Minisitiri Gasore yavuze ko iri tegeko rishya rireba ibibera mu muhanda riri mu byiciro bibiri aribyo; ikosa n’icyaha.
Ati ” Ibintu byose byitwa ikosa ni ibintu umupolisi agufata mu muhanda agahita aguhanira aho niba ari amande akayaguca akagenda nawe ukagenda. Hakaba ibyitwa ibyaha, ni ikintu gishobora kugira ingaruka zikomeye, kibangamiye ituze rusange, nicyo gishobora kukujyana mu bushinjacyaha ukaba wanafungwa.”
Ubusanzwe mu Rwanda ibyaha bishingira ahantu hamwe, niba icyaha kiri mu mategeko ahana ntabwo kigaruka mu mategeko y’umuhanda.
Minisitiri Dr. Gasore avuga ko ibyaha bibiri bishya muri mu itegeko ry’umuhanda ari gutwara warengeje igipimo cya ‘alcohol’ no gutwara ikinyabiziga udafite ibyangombwa.
Ati” Gutwara imodoka warengeje igipimo cya ‘alcohol’ ni icyaha cyakujyana mu rukiko, ni icyaha cyakujyana muri gereza, icyaha cya kabiri ni ugutwara ibinyabiziga udafite uruhushya, ibindi bishamikiye kuri ibyo bibiri.”
Minisitiri Dr. Gasore avuga ko icyaha cyo gutwara imodoka umushoferi yarengeje igipimo cya alcohol cyahawe igihano kitaremereye cyane.
Ati” Gutwara imodoka warengeje igipimo cya ‘alcohol’ ni igifungo kitarengeje iminsi 10 cyangwa se igihano cy’amafaranga, umucamanza niwe ufata icyemezo niba afata kimwe muribyo cyangwa abifata byombi.”
Yavuze kandi ko umucamanza afite uburenganzira bwo guha ibi bihano bibiri uwakoze iki cyaha, nkuko n’umupolisi wo mu muhanda afite uburenganzira bwo gufata icyemezo cyo kuba yageza umuntu mu bushinjacyaha.
Ati” Umucamanza ahabwa urubuga runini rwo kuvuga ngo nkurikije uburemere bw’icyaha, hari uwarengeje igipimo nta kintu kidasanzwe cyabaye, usibye yuko bigera no ku mucamanza n’umukozi wo mu muhanda ariwe polisi afite ubushobozi bwo kuvuga ngo uyu muntu sinirirwa mujyana mu bushinjacyaha, akabirekera aho.”
Ku muntu utwaye nta ruhushya ashobora gucibwa amafaranga cyangwa agahanishwa gufunga iminsi 15.
Minisitiri Gasore yavuze ko banze kugeza igihano ku gihe cy’amezi atandatu nk’ibindi byaha, kugirango hirindwe ko umuntu yajya ahura n’imbogamizi mu gihe agiye kwaka igipapuro cy’uko atafunzwe bikaba byamuviramo kubura imirimo
Yavuze ko abantu bashyiriweho umwihariko w’ibihano biremereye ari abashoferi batwara abantu mu buryo bwa rusange, abatwara abanyeshuri n’abatwara ‘Taxi-voiture’, bo bahanwa kuva ku mezi atatu kugera ku mezi atandatu, bagacibwa n’amande.







