sangiza abandi

Guverinoma yakanguriye Abanyarwanda kwamagana ingengabitekerezo ya Jenoside

sangiza abandi

Kuri uyu wa Gatatu, mu biro by’umukuru w’igihugu Village Urugwiro, habereye inama y’Abaminisitiri iyobowe na Perezida Paul Kagame, yize ku ngingo zitandukanye zireba ubuzima bw’igihugu n’abanyarwanda muri rusange

Mu byemezo byafatiwe muri iyi nama, hagarutswe cyane kuri gahunda yo kwitegura Kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Inama y’Abaminisitiri yakanguriye Abanyarwanda bose kwamagana no kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside mu buryo bwose igaragaramo, haba mu gihugu imbere no hanze yacyo.

Abaturage basabwe gukomeza gufatanya mu gusigasira ubumwe n’ubwiyunge, nk’inkingi ya mwamba mu kubaka igihugu kirangwa n’amahoro n’umutekano usesuye. By’umwihariko, hashimangiwe ko guhangana n’ingengabitekerezo ya Jenoside bisaba ubufatanye bwa buri wese, cyane cyane muri iki gihe igenda igaragara mu bice bitandukanye by’isi.

Iyi nama kandi yagejejweho raporo y’imyiteguro y’icyumweru cy’icyunamo, giteganyijwe kuva tariki ya 7 kugeza kuya 13 Mata 2026, kikazabera mu Rwanda no mu mahanga. Inzego za Leta, imiryango itandukanye ndetse n’abantu ku giti cyabo bashishikarijwe kuzitabira ibikorwa byo kwibuka no gufasha mu guha icyubahiro abazize Jenoside yakorewe abatutsi.

Photos:

Photos:

[fluentform id="3"]