Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko kugeza mu 2029 iteganya kugabanya ku kigero cya 50% ibirarane by’imanza zandindiriye mu nkiko, ndetse hazakomeza gushyirwa imbaraga mu gukemura amakimbirane binyuze mu nzira y’ubuhuza n’ubwumvikane.
Minisitiri w’Intebe, Justin Nsengiyumva, yabitangaje ku wa 12 Kanama ubwo yagezaga ku Nteko Ishinga Amategeko gahunda y’iterambere ry’imyaka itanu ya NST2 izahera 2024-2029.
Raporo y’ubucamanza ya 2022/2023, igaragaza ko kuva mu 2019/2020 kugeza mu 2022/2023, imanza zandindiriye ziyongereyeho 72%, zigera kuri 91,050 zivuye kuri 52,952.
Mu ntego za NST2 harimo kugabanya ibirarane by’izi manza ku kigero cya 50%, kongera ireme rya serivisi mu gutanga ubutabera rikagera hejuru ya 90%, ndetse no kongera ikigero cy’abaturage bafite icyizere ku mutekano wabo n’ibyabo kikagera kuri 90%.
Minisitiri w’Intebe yavuze ko guverinoma ishaka ko ubutabera bukomeza gutangwa mu buryo bwihuse kandi buboneye, aho hazongerwa imbaraga mu buryo bw’ubwumvikane n’ubuhuza, kugira ngo imanza zimwe zibashe gukemurwa bitanyuze mu nzira ndende z’urubanza.
Imibare y’Ubucamanza igaragaza ko kuva mu Kwakira 2022, imanza 23,539 zimaze gukemurwa hifashishijwe uburyo bw’ubwumvikane mbere yo kujya mu rukiko, zirimo abaregwa barenga 25,500, aho abasaga 24,000 bahise barekurwa.
Uburyo bw’ubuhuza nabwo kuva mu 2017 hakemuwe imanza 10,681 zirimo 2,140 zakemuwe hagati ya Mutarama na Kanama uyu mwaka.
Minisitiri w’Intebe avuga ko kugirango izi ntego, hazongererwa ubushobozi inzego z’ibanze kugirango zirusheho gutanga serivi, no gukemura ibibazo by’abaturage ku gihe, ku buryo ikigero cy’abanyuzwe n’izi serivisi kigera kuri 90%.





