sangiza abandi

Guverinoma y’u Rwanda yatangaje imyanzuro 12 y’Umushyikirano wa 20

sangiza abandi

Guverinoma y’u Rwanda yatangaje imyanzuro 12 yafatiwe mu Nama y’Igihugu y’Umushyikirano yabaye ku nshuro ya 20, igabanyije mu ngeri eshatu zirimo ubukungu, imibereho myiza n’imiyoborere.

Iyi nama yateranye ku wa 5-6 Gashyantare 2026 i Kigali, iyobowe na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, ihuriza hamwe abayobozi batandukanye n’abahagarariye inzego zinyuranye z’igihugu mu rwego rwo kungurana ibitekerezo no gufata ingamba zigamije kwihutisha iterambere ry’u Rwanda.

Muri iyi nama Umukuru w’Igihugu, Perezida Paul Kagame yashimangiye ko Umushyikirano ari urubuga rw’ingenzi rwo kuganira ku byagezweho, gusuzuma ibibazo bigihari no gufata ibyemezo bifatika bizamura imibereho y’Abanyarwanda.

Ati” Iyi nama ibaye kenshi, kandi buri uko ibaye ibyaganiriwemo, ibyemezo byafashwe bigenda bigira uburyo biduteza intambwe ndende ituganisha ku bindi biganiro n’ibindi bikorwa bityo igihugu gikomeza gutera imbere uko bikwiye.”

Mu bindi yagarutseho harimo uruhare rw’abayobozi mu gufasha Abanyarwanda kwigira no kwigirira icyizere ndetse abasaba kurushaho kunoza imikorere n’imikoranire no gushyira umuturage ku isonga.

Ati ” Bayobozi dukwiye kumenya gufata inshingano kugira ngo igihe ni kigera tuzabazwe ibyo dukora. Tubazwe tuti, ese ko wemeye inshingano, iyi nshingano isaba ibi turabizi, wahawe amikoro ameze atya mu nyungu z’Abanyarwanda bose, ibyo wabigenje ute? Ayo mikoro wayakoresheje ute? Wayagize ayawe gusa cyangwa wayakoresheje ku buryo bigera ku bo byari bigenewe.”

Yakomeje agira ati ” Icyo ntabwo dukwiriye kukinyura iruhande n’umunsi n’umwe. Kubazwa ibyo dushinzwe, tukabisobanura ndetse byaba na ngombwa tukabyishyura mu gihe tutashoboye kubisobanura uko byakoreshejwe mu nyungu rusange.”

Muri iyi nama Minisitiri w’Intebe, Dr. Nsengiyumva Justin yagaragaje ishusho y’ibimaze gukorwa muri gahunda ya kabiri yo kwihutisha iterambere ry’Igihugu ya NST2.

Hagarutswe kandi ku iterambere ry’ubukungu burambye, hanagaragazwa uko u Rwanda ruhagaze ku ruhando mpuzamahanga ndetse n’uko imiyoborere, uburezi n’umurimo bihagaze muri rusange.

Imyanzuro 12 yafatiwe mu nama y’Umushyikirano

Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko muri iyi nama y’Igihugu y’Umushyikirano hafatiwemo imyanzuro 12 igabanyije mu bice bitatu aribyo Ubukungu, Imibereho myiza n’Imiyoborere.

Mu rwego rw’Ubukungu, hafashwe imyanzuro irimo;

  1. Kunoza itegurwa n’ikorwa ry’imishinga kugira ngo irangire ku gihe cyateganyijwe, igere ku ntego zayo kandi ababishinzwe bakabibazwa.
  2. Gukomeza guteza imbere ibikorwaremezo by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro no kongerera agaciro.
  3. Gushimangira ingamba zo kongera umusaruro w’ubuhinzi n’ubworozi, hongerwa ifumbire n’imbuto z’indobanure, serivisi zo kuhira no gutera intanga hifashishijwe ikoranabuhanga.
  4. Gufasha by’umwihariko inganda, hagamijwe kongera umusaruro n’ubushobozi bwo guhatana ku isoko, kongera agaciro k’ibyo zikora no gukemura ikibazo cy’ibyo gupfuyikamo ibicuruzwa.
  5. Gukemura ibibazo bikigaragara muri za One Stop Centres binyuze mu kunoza no koroshya inzira n’amabwiriza no gukangurira abaturage kumenya neza ko izi serivisi zibaho.
  6. Kwihutisha ibikorwaremezo byo guhuza SACCO ku rwego rw’uturere no ku rwego rw’Igihugu.

Mu nkingi y’imibereho myiza, hafashwe imyanzuro igamije kurushaho kunoza ireme ry’uburezi ariyo;

  1. Kurushaho kunoza ingamba zo kuzamura ireme ry’uburezi kugira ngo buhuzwe n’ibikenewe ku isoko ry’umurimo, guteza imbere impano z’abanyeshuri no kunoza by’umwihariko imyigishirize y’indimi cyane cyane Icyongereza.
  2. Guteza imbere ibikorwaremezo by’imiyoborere y’urubyiruko, impano zarwo no kurwongera ubumenyi ngiro n’ubushobozi birufasha kubona imirimo no kwiteza imbere.
  3. Gufasha urubyiruko kwidagadura, kuruhugurwa mu myuga itandukanye, guhanga no kuzamura impano zarwo.

Mu rwego rw’imiyoborere, hafashwe imyanzuro irimo;

  1. Gukomeza kunoza itegurwa ry’imihigo hagamijwe gukemura ibibazo by’abaturage, gutanga serivisi nziza no kunoza umutekano.
  2. Kunoza ingamba zo kwegera abaturage no kubafasha guhihindura imyanzuro ibareba kugira ngo barusheho kugira uruhare mu ikemurwa ry’ibibazo bikibangamiye imibereho myiza n’iterambere.
  3. Gushyira imbaraga mu ngamba zo gukumira ibibazo cy’inda ziterwa abangavu, abana bata ishuri n’ihohoterwa ry’inzego n’ibiyobyabwenge.

Photos:

Photos:

[fluentform id="3"]