Ibiro bya Minisitiri w’Intebe byemeje ubusabe bw’uburenganzira ku bucukuzi buto n’ubushakashatsi ku mabuye y’agaciro.
Ni ibyasohotse mu itangazo ry’imyanzuro y’inama yaba Minisitiri yateranye ku wa gatatu, tariki ya 16 Nyakanga, iyobowe na Perezida Paul Kagame.
Muri iri tangazo ntibasobanuye amakuru arambuye ku bijyanye n’ibigo byahawe ubwo burenganzira, gusa ryagaragaje ko hakozwe isuzuma aho ibikorwa by’ubucukuzi mu Rwanda bigeze, aho byagaragajwe ko uru rwego rukomeje kugira uruhare rukomeye mukuzamura ubukungu bw’igihugu.
Mu myaka ishize, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bwagiye bwinjiriza amadevize u Rwanda, aho mu 2024, u Rwanda rwacuruje amabuye y’agaciro angana na miliyari $1.7 (asaga tiriyari 2.4 Frw), yiyongereyeho 54% ugereranyije na miliyari $1.1 yinjijwe mu 2023, nk’uko bigaragazwa n’ibarura ryakozwe ku rwego rw’igihugu.
Guverinoma y’u Rwanda igamije kugeza ku rwego rwo kubona nibura miliyari $2.17 buri mwaka zivuye mu musaruro w’amabuye y’agaciro bitarenze 2029, nk’uko biteganyijwe muri gahunda ya kabiri y’Igihugu yo guteza imbere ubukungu (NST2).
Ku wa 15 Nyakanga, Komisiyo y’Abadepite Ishinzwe Imikoreshereze y’Imari ya Leta (PAC), yasuzumye raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta y’umwaka w’ingengo y’imari wa 2023/2024. Muri iyo raporo, Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Mine, Peteroli na Gazi (RMB) cyagaragaje ko hari ahantu 52 mu gihugu hashobora kuboneka amabuye y’agaciro.
Gusa, raporo yagaragaje ko ubushakashatsi bwimbitse bwakozwe ku bice 18 gusa bingana na 34% by’ibice byose byari byateganyijwe. Ubuyobozi bwa RMB bwasobanuye ko ubushakashatsi bukorwa mu byiciro bitandukanye, kandi ko kubera ingengo y’imari itari ihagije, bitashobotse gukora ubushakashatsi bwimbitse ku bigo byose icyarimwe. Bavuze ko bateganya kurangiza ubwo bushakashatsi mu gihe cy’imyaka itatu.
Sosiyete y’Abongereza yitwa Aterian Plc, ikora ubushakashatsi ku mabuye y’agaciro akenewe cyane ku isoko mpuzamahanga, iherutse gutangaza yagaragaje amabuye ya lithium afite ubuziranenge buri hejuru mu Rwanda. Ibyo byavuye mu bikorwa byo gucukura byakorewe ku bufatanye na Rio Tinto, sosiyete mpuzamahanga y’Abongereza n’Abanyasilandiyakazi ikomeye mu bucukuzi.







