Ihuriro ry’Abagize Inteko Ishinga Amategeko Baharanira Imibereho Myiza y’Abaturage n’Iterambere (RPRPD), rigaragaza ko ikibazo cy’abangavu baterwa inda gihangayikishije cyane, rigasaba ko hakongerwa imbaraga mu kugeza amakuru ahagije ku rubyiruko no guhindura imyumvire.
Ibi, Abadepite n’Abasenateri bagize iri huriro babigaragarije itangazamakuru ku wa Gatanu tariki 9 Ukwakira 2026, ubwo baganiraga ku “ruhare rw’Itangazamakuru mu kumenyekanisha serivisi z’ubuzima bw’imyororokere mu rubyiruko n’Itegeko rigenga serivisi z’ubuvuzi.”
Ni ibiganiro byari bigamije gukangurira itangazamakuru gufatanya nabo mu bukangurambaga bugamije gufasha urubyiruko kubona amakuru ahagije kandi y’ukuri ku mategeko n’izindi gahunda, by’umwihariko ibyerekeye ubuzima bw’imyororokere, kugira ngo babashe kwirinda.

Ni nyuma y’ibibazo bitandukanye byibasira urubyiruko birimo guterwa inda zitateganyijwe, kwandura indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina, ihohoterwa rishingiye ku gitsinda n’ibindi, byakomeje kwiyongera ku buryo nta gikozwe byasubiza inyuma imibereho n’iterambere ry’abanyarwanda.
Ubushakashatsi bwa 7 ku Buzima n’Imibereho y’Abaturage mu Rwanda (RDHS 2025) bugaragaza ko hari ibibazo bikibangamiye ubuzima bw’imyororokere bw’urubyiruko, harimo inda ziterwa abangavu zikomeje kuzamuka.
Ubu bushakashatsi bugaragaza ko 8.1% by’abakobwa bafite imyaka 15–19 bamaze gusama nibura rimwe, harimo 5.6% babyaye na 2.3% bari batwite igihe ubushakashatsi bwakorwaga, mu gihe mu mwaka wa 2020 bari kuri 5%.
Umuyobozi Mukuru wa RPRPD, Uwababyeyi Jeannette avuga ko iyi mibare ihangayikishije cyane ndetse hari n’ababa batabarirwa muri abo, usanga banyuze mu zindi nzira zitemewe zateza ibyago ku buzima bwabo, bityo imyumvire ikaba ikwiye guhinduka.
Yagize ati “Abo ni abo tuba twamenye. Hari abazikuyemo [inda] mu buryo butemewe n’amategeko ntibajye kwa muganga byibuze ngo bababungabunge, hari abakoze imibonano mpuzabitsina ntibasama ariko baba babikoze. Dukwiye gukanguka tukumva ko ibihe byahindutse, kuko abana iyo mibonano mpuzabitsina barayikora ariko se byibura barikingira? Ese iyo agiye kubikora aba azi ingaruka?”

RDHS 2025 kandi igaragaza ko urubyiruko rugihura n’ibindi bibazo bibangamira ubuzima bwabo nk’indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina zirimo na virusi itera Sida, ihohoterwa rishingiye ku gitsina, kutagera kuri serivisi z’ubuvuzi zinoze kuri bamwe mu rubyiruko n’ikibazo cy’ubusinzi n’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge.
Umwe mu banyamakuru bitabiriye ibi biganiro, Umutoni Beatha ukorera B&B Kigali FM, avuga ko babibona nk’ikibazo gikomeye kuko ubumenyi bucye ku buzima bw’imyororokere ari imwe mu mpamvu zitiza umurindi ibibazo nk’ibyo mu rubyiruko.
Yavuze ko abatanga serivisi z’ubuzima bw’imyorokere bakwiye kuzitanga mu buryo bukwiye kandi bworohereza abana kwisanzura bakazigana badatinya, ababyigisha nabo bakongeramo imbaraga ndetse n’ababyeyi bakaganira n’abana babo bashize amanga, ku buzima bwabo bw’imyororokere.
Abdoul Nyirimana wa Izuba TV we, yagize ati “Hari n’ikibazo cyijyanye n’ibikoresho bikenewe, ibyo birimo udukingirizo. Ni ikibazo cyizwei uretse twe abanyamakuru. Tubonetsey aba intwambwe nziza yo kugira ngo hirindwe izi nda ziterwa abangavu n’urubyiruko rwirinde.”
Mu mavuriro, mu bigo nderabuzima n’ibigo by’urubyiruko hashyizwe ahantu hihariye hakirirwa urubyiruko rukeneye gusobanurirwa ibirebana n’ubuzima bw’imyororokere hiswe idirishya ry’urubyiruko. Ni mu gihe kandi abangavu banafsahwa mu buryo bwo kwirinda gusama.
Umuyobozi w’Ishami rishinzwe ubuzima bw’umwana n’umubyeyi mu Kigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC), Dr François Regis Cyiza, avuga ko nta ngaruka zihari ziterwa n’ubwo buryo bwo kuboneza urubyaro ku bangavu.
Ati “Mu by’ukuri nta ngaruka zihariye uriya mwana iyo akiri muto agira. Na biriya bavuga ngo ntiwabyara, si byo. Nta ngaruka ibamo yo guhagarika kubyara. Ku bijyanye no gukurirwamo inda, izo serivisi byemewe ko zishobora no gutangirwa ku kigonderabuzima, bishobora gukorwa na muganga igihe wagiye kuri icyo kigonderabuzima, zishobora no gutangirwa mu mavuriro yigenga.”
Yanashimangiye kandi ko mu ikorwa ry’iyo miti yo kuboneza urubyaro, hanateganyijwemo abangavu, kuko yemerewe gufatwa n’abafite guhera ku myaka 15 kuzamura.
Umubare w’abagana serivisi zo gukurirwamo inda mu buryo bwemewe n’amategeko mu Rwanda wageze ku bantu hafi 3.200 mu mwaka wa 2025/2026, uvuye ku bantu bagera ku 2.200 mu mwaka wa 2024/2025, bingana n’izamuka rya 45.5%.
Mu Rwanda, itegeko rigenga serivisi z’ubuvuzi riteganya ko umuntu wese afite uburenganzira ku kubona serivisi z’ubuvuzi, serivisi z’ubuzima bw’imyororokere zirimo no kuboneza urubyaro, gukumira no kuvurwa indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina.
Riteganya kandi ko umuntu ugejeje imyaka 15 ashobora guhabwa serivisi z’ubuvuzi bidasabye ko aherekezwa n’umubyeyi cyangw aumuhagarariye.








