Ubushakashatsi bwakozwe mu Rwanda bwagaragaje ko hari icyuho mu bahanzi mu kubyaza amahirwe impano zabo kugirango zibinjirize ndetse n’igihugu muri rusange.
Ubu bushakashatsi bwakozwe ku bufatanye bwa Minisiteri y’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi n’umuryango wa Creative Visions wibanda ku gushyigikira abakora ubuhanzi n’Itumanaho kugira ngo bazane impinduka n’iterambere mu bihugu byabo.
Umuyobozi mukuru w’Umuryango wa Creative Visions, Pat Chadler, n’abakora muri Minisiteri y’Urubyiruko bahuriye mu biganiro hagamijwe kurebwa icyakorwa kugirango uru rwego rw’ubuhanzi rwinjirize ababukoramo ndetse n’igihugu muri rusange.
Pat Chadler avuga ko kuba abahanzi batabasha kubyaza umusaruro impano zabo ari icyuho bari gushaka uburyo cyakurwaho.
At” Tugiye gusuzumira hamwe uburyo bwo gukorana no gushakira hamwe ibisubizo by’ibi bibazo byagaragajwe n’ubushakashatsi binyuze mu bufatanye. Ndakeka ko mu minsi iri imbere muzagenda mwumva byinshi uko abantu bagenda bahuriza hamwe imbaraga bareba uko bakemura ibibazi by’abahanzi bo mu byaro, iby’abo mu mijyi ndetse n’imirimo mishya igikeneye guhabwa n’uburyo igomba gukorwamo.”
Umunyamabanga uhoraho muri Minisitireri y’Urubyiruko, Ngabo Brave avuga ko hari uburyo bwashyizweho bwo guhuza abahanzi n’ibigo by’imari kugirango ikibazo cy’imari kibonerwe igisubizo.
Ati ” Uru ruganda ko rusa nkaho rugitangira, ese birashoboka y’uko Banki z’ubucuruzi zishobora kugira ibintu (product) zihariye zijyanye n’abari muri urwo ruganda kugirango bidufashe kuzamuka.”
Avuga ko ibi ari ibikorwa byatangiye aho habaye ibiganiro byahuriyemo Minisiteri y’Urubyiruko n’Iterambere ry’ubuhanzi na Banki ya Kigali kugirango harebwe ibikorwa byashyirwaho n’urwego rw’imari, ariko bikanorohereza abari mu ruganda rw’ubuhanzi kugirango babone imari banatange akazi ku rubyiruko.
Banki ya Kigali (BK) yemeye ko izajya itanga inguzanyo igera kuri Miliyari imwe y’amafaranga y’u Rwanda (1,000,000,000Frw) ku bahanzi Nyarwanda, hagamijwe kugira ngo abari mu rwego rw’ubuhanzi barusheho gufashwa guteza imbere ubuhanzi n’ibihangano byabo.
Hagaragajwe ko abahanzi bari mu bantu babona amafaranga, ariko kugirango bakomeze kuyabona bisaba ko babona ayo bashora, akaba ariyo mpamvu bashyiriweho uburyo bwihariye bubafasha kubona inguzanyo bikabafasha kwiteza imbere.
U Rwanda rufite intego y’uko 5% y’imirimo yose izaba itangwa n’uru rwego bitarenze mu 2029, aho bizafasha mu kugabanya ubushomeri ku kigero cya 10.85%.






