Ingabire Immaculée wari Umuyobozi wa Transparency International Rwanda, umuryango urwanya ruswa n’akarengane, azashyingurwa ku wa kane tariki ya 16 Ukwakira 2025, i Rusororo mu karere ka Gasabo.
Uyu mubyeyi yitabye Imana azize uburwayi ku myaka 64 y’amavuko.
Tariki ya 14-15 Ukwakira 2025, abantu barahurira mu rugo iwe mu Murenge wa Niboye, karere ka Kicukiro mu rwego rwo kwizihiza ubuzima bwe.
Apollinaire Sayinzoga Visi Perezida wa Transparency International Rwanda,ubwo yari mu mugoroba wo ku mwibuka tariki ya 13 Ukwakira 2025, yavuze ko Ingabire yari umuntu wagenderaga ku mahame yo kwanga akarengane , agakunda ubutabera no gukorera mu mucyo.
Ati “ Abantu benshi bashobora kumuvugaho mu buryo butandukanye , Ingabire yaharaniraga ibyo yatangazaga mu ruhame. Transparency bwari ubuzima bwe. Yasubizaga igihe cyose umuhamagariye kandi agakurikirana ikibazo cy’umuntu .”
Yavuze ko kungiriza umuntu nka Ingabire atari ibintu byoroshye gusa ko byamusabaga umuhate.
Amb Charles Murigande, wakoranye bya hafi na Ingabire mu muryango wa RPF Inkotanyi, yavuze ko yari umubyeyi ugira ibitekerezo byubaka igihugu.
Ati “ Abanyamuryango benshi bamushimiraga ko yavugaga ku bibazo bimwe mu gihe abandi batinye kubivugaho, bigafasha gutanga igisubizo.”
Ingabire ni umwe mu bantu 20 bashinze Transparency International Rwanda mu 2004. Mu 2015, yatorewe kuyobora uyu muryango muri manda ye ya kabiri.
Ingabire Marie Immaculée yavutse 1961. Yize amashuri abanza n’ayisumbuye mu Burundi, akomereza Kaminuza muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo ari naho yavuye mu 2001 ataha mu Rwanda.
Yize indimi mu mashuri yisumbuye bimuviramo kwiga itangazamakuru muri Kaminuza atari ryo yifuzaga gusa mu cyiciro cya Gatatu yize mu Bufaransa mu ishami rya Political Science n’amategeko.
Yakoze muri ORINFOR igihe kirekire, akora mu bitangazamkuru byandika bitandukanye.
Ingabire yari afite impamyabumenyi ihanitse mubijyanye n’uburinganire n’uburenganzira bwa muntu yakuye muri Kaminuza yo muri Afurika y’Epfo, university of Pretoria.
Yari afite kandi impamyabumenyi mu itangaza makuru n’itumanaho yakuye muri Université de droits de homme de Strasbourg mu Bufaranda.







