Perezida wa Komisiyo y’Imibereho y’Abaturage n’Uburenganzira bwa Muntu mu Nteko Ishingamategeko umutwe wa Sena , Senateri Umuhire Adrie, yagaragaje ko hari abajyanwa mu bigo bifungirwamo by’igihe gito ‘Transit Centers’ ariko ugasanga barenza igihe cyajyenwe n’amategeko.
Ubusanzwe amategeko agena ko uwajyanywe muri Transit Center, aba atagomba kutarenza amezi abiri . Gusa hari abarenza icyo gihe nk’uko Komisiyo y’Uburenganzira bwa muntu yabigaragaje.
Ubwo ku wa 4 Werurwe Inteko Rusange ya Sena yasuzumaga raporo ya Komisiyo y’Imibereho y’Abaturage n’Uburenganzira bwa Muntu ku isuzuma rya raporo y’ibikorwa bya komisiyo y’Uburenganzira bwa muntu by’umwaka (2024-2025), abagize Sena, bagaragaje ko hari uburyo abafungirwa muri Transit Centers , uburenganzira bwa muntu butubahirizwa uko bikwiriye
Senateri Dr Frank Habineza , yagize ati ” Ku bijyanye na Transit Center zigaragara nk’uko na Komisiyo y’Uburenganzira bwa muntu yabigaragaje, harimo ibibazo byinshi bitandukanye, bikwiye kwitabwaho ndetse no kurengera uburenganzira bwa muntu .”
Senateri Gasana Alfred yavuze ko hari u bwo bamwe mu bajya gufungirwa muri ‘Transit Centers ‘ baba bafatiwe mu bikorwa bigize icyaha bityo asanga bo baba bakwiye kujyanwa mu mategeko , bagakurikiranwa n’inkiko.
Ati ” Ndashaka kugaruka ku bigo by’igororamuco by’ibanze , Transit Center, aho bagaragaza ko mu bibazo bikihagararagara hari ukuba hari abajyanwa mu bigo gororamuco ry’ibanze ( Transit Center) , harimo ibigize ibyaha bihanwa n’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda, nk’ubujura , kwambuka umupaka bitemewe n’amategeko, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro butemewe. “
Akomeza ati ” Mbona iki kintu cyagakwiye kugaragazwa nk’igikwiye kwitabwaho by’umwihariko . Mbona abantu bagakwiye gushyirwa mu byiciro, abagaragarwaho n’ibyaha , ntibakajyanywe muri biriya bigo ahubwo bakajyanwa mu bugenzacyaha, mu bushinjacyaha, imbere y’umucamanza.”
Perezida wa Komisiyo y’Imibereho y’Abaturage n’Uburenganzira bwa Muntu mu Nteko Ishingamategeko umutwe wa Sena , Senateri Umuhire Adrie , nawe avuga ko basanze hari abarenza igihe cyagenwe ndetse n’ubundi burenganzira bwa muntu butubahirizwa.
Yongeyeho ko nyuma yo gusuzuma raporo, Sena izakurikirana uburyo imyanzuro ifatwa mu kubahiriza uburenganzira bwa muntu muri Transit Centers .
Umuhire Adrie ati ” Kuri Transit Center , cya gihe umuntu aba agomba kumaramo akagororwa cy’amezi abiri, ese umuntu wagiyeyo aba yakoze iki ? Twe tunasura twarebaga ifishi imuzana , kuko n’uwamuzanye aba agomba kugaragaza impamvu yamuzanye. Ese inyigisho bahabwa zibafasha kugaruka kuri za ndangagaciro ? Ariko ni bimwe twasanze bitubahirizwa, na raporo ya Komisiyo y’Uburenganzira bwa muntu yarabigaragaje , hari ibyagiye bikemuka . Ariko niba hakigaragara abantu barenzamo igihe , nka Sena twazongera tukareba n’imyanzuro yari yaratanzwe uburyo ishyirwa mu bikorwa.”
Ese abajyanwa muri Transit Center barahinduka koko ?
Bamwe mu bajyanwe muri Transit Center ya Tongati , ihereye mu karere ka Karongi, babwiye umunyamakuru ko nubwo iyo bajyanywe bahabwa inyigisho zibafasha kugaruka mu muryango nyarwanda, hari ubwo usanga uburenganzira bwa muntu bw’abariyo butubahirizwa.
Mukeshimana Sandrine ni umwe mu bafungiye mu igororero ry’ibanze rya Tongati ( Transit Center ya Tongati ) mu karere ka Karongi .
Uyu mukobwa w’imyaka 18 avuga ko yafashwe muri Gashyantare uyu mwaka, afatiwe mu mukwabu .
Uyu avuga ko muri iryo gororero ry’ibanze, yahamaze igihe cy’amezi abiri ariko yishimira ko yahawe inyigisho zituma ava mu buzererezi zirimo indangagaciro z’umuco Nyarwanda.
Ati ” Uko nari meze mbere ntabwo ariko meze , ariko ntabwo wataha utarahinduse. “
Uyu avuga ko nubwo hatangwa inyigisho zituma umuntu agaruka muri sosiye ariko usanga uburenganira bwa muntu butarubahirizwa ku kigero gishimishije .
Uyu abishingira kuko kuba yaba ibijyanye n’ibiryo, bahabwaga ibidahagije, isuku n’ibindi bikenerwa batabibona uko bikwiye.
Undi nawe utifuje ko amazina ye atangazwa avuga ko yafunzwe mu gihe cy’icyumweru kimwe mu mwaka wa 2025 ariko muri icyo gihe yahawe inyigisho zituma agaruka mu muryango nyarwanda.
Uyu avuga yafatiwe mu mukwabu akora ubucuruzi butemewe bw’indagara , ahita ajyanwa muri icyo kigo.
Ati ” Baradufashe, babanza kutunyuza kuri Polisi, bahita batujyana. Bakoze umukwabo w’abazunguzayi, baturaza muri Polisi , bucya butujyana i Tongati.”
Uyu avuga ko nyuma yo kurekurwa , ashimangira ko yahise afata icyemezo cyo kutongera gukora ubwo bucuruzi butemewe.
Ati ” Umukozi ni ibihumbi bibiri, iyo ubonye iby’ibirayi ,ubuzima burakomeza. Ubuzungazayi nabuvuyemo, ubu nsigaye nkoresha amaboko. Buriya umuntu iyo azize ikosa ahita abimenya, ntabwo yongera. Ubu se ntabwo ibihumbi bibiri mbicyuye.”
Iteka rya Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu ryasohotse ku wa 26 Mata 2018 rivuga ko umuntu ugororwa by’igihe gito mu kigo kinyurwamo by’igihe gito (transit centre) agomba kumaramo igihe kitarenze amezi abiri.
Ikigo kinyurwamo by’igihe gito giteganya kandi ibiganiro byihariye nk’ubujyanama mu by’ihungabana n’ibindi bisa nka byo bigamije gufasha no kuvura abakiriwe mu kigo, mu gihe ari byo bakeneye kugira ngo bagarure imyitwarire iboneye.
Gusa usanga hari ubwo ibi byose bitubahirizwa ndetse rimwe na rimwe uburenganzira bwa muntu bw’abariyo bugahutazwa.






