Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango (MIGEPROF),ifatanyije n’ Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Imikurire no Kurengera Umwana (NCDA) n’abandi bafatanyabikorwa, batangije Porogaramu ’ Itetero Mobile App’ izajya muri telefoni, igamije gutanga amakuru afasha ababyeyi kurera neza.
Ni Porogaramu yatangijwe ubwo kuri uyu wa Kane tariki ya 4 Nzeri 2025 habaga ibiganiro nyunguranabitekerezo byibanze uko ababyeyi bakwiye kwita ku mikurire y’umwana n’uburere bukwiye kandi bamurinda ihohoterwa iryo ari ryo ryose.
Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango (MIGEPROF), Uwimana Consolée, yibukije ababyeyi ko bakwiye kwibuka inshingano zabo zo kwita ku bana kandi ko bakwiye kumutegurira ahazaza he.
Minisitiri Uwimana yagize ati “ Nk’ababyeyi, iteka twifuza ko abana bacu baba isoko y’ahazaza h’igihugu cy’imiryango yacu ariko cyane cyane isoko y’igihugu twifuza,u Rwanda duhora duharanira, u Rwanda rwiza. Ibi biradusaba kuba twumva neza inshingano zacu no kuzishyira mu bikorwa kugira ngo tuzabone abantu bahamye nkuko tubifuza.Umunyarwanda .”
Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango (MIGEPROF), yavuze ko ababyeyi bakwiye gutoza abana indangagaciro z’umuco nyarwanda kandi bakabatoza imyitwarire myiza.
Ati “ Uburere duha abana bacu, bukomoka iwacu mu miryango. Ababyeyi twibuke ko turi ku ruhembe mu kurera abana. Ni twe ba mbere dusabwa kubakunda, kubarindira umutekano,kubashakira iby’ibanze nkenerwa mu miryango yabo, kubatoza imyitwarire myiza,indangagaciro n’imyemerere,bibafasha gukura mu gihagararo,mu mbamutima no mu mibanire yabo n’abandi. “
Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango (MIGEPROF), avuga kuri Porogaramu ya ‘Itetero App’, yavuze ko igiye kuba igisubizo ku babyeyi bateshutse ku nshingano no kubona amakuru yizewe mu kurera umwana.
Ati “ Uyu munsi dushyizeho Porogaramu, dutekereza ko izaduha amakuru mu bijyanye no kurera neza umwana ariko ibyo dukora byose kugira ngo mubikore kandi bigire impinduka, biradusaba gufatanya no kugira ibibazo by’umuryango ibyacu buri wese akabigira ibye. “
Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imikurire no Kurengera Umwana (NCDA), Ingabire Assumpta, yibukije ko ibi biganiro bitaba amasigaracyicaro ahubwo bikwiye gusiga impinduka.
Ati “Uburere buboneye ubundi butangwa n’umubyeyi . Ariko se azi icyo gukora muri iki gihe turimo, kijyanye n’iki gihe turimo? Twifuje gutegura iyi nama kugira ngo tubiganireho kandi tubwizanye ukuri kugira ngo twibaze ngo ni gute twarera abana bacu neza .”
Porogaramu ‘Itetero App’ yatangijwe, ije isanga ikiganiro Itetero gitambuka kuri Radiyo Rwanda kuva mu 2015, kigamije gushishakiriza ababyeyi n’abandi muri rusange kwita ku burenganzira bw’umwana, arindwa ihohotera.
Iyi Porogaramu ikazatanga amakuru yose y’uburyo umubyeyi akwiye gutanga uburere buboneye, izaba irimo indirimbo z’abana, amashusho ndetse inigishe abana ururimi rw’ikinyarwanda.












