Inama y’amashuri makuru na za Kaminuza mu Rwanda (HEC) irasaba ingaga z’abakora imyuga itandukanye kuzajya bagira uruhare mu gutegura integanyanyigisho zikoreshwa mu mashuri makuru n’aza Kaminuza hagamijwe kunozwa ireme ry’uburezi bwayo.
Ni ibyagarutsweho n’Umuyobozi w’Inama y’Igihugu Ishinzwe Amashuri Makuru na za Kaminuza, Dr. Edward Kadozi, wagaragaje ko igeragezwa ryakozwe ku bufatanye n’urugaga rw’abakora mu rwego rw’ubuvuzi ryerekanye ko imikoranire y’inzego z’uburezi n’abanyamwuga bamaze kugera ku isoko ry’umurimo ari ingenzi mu kunoza uburezi.
Ati: ” Ntibigarukira aho gusa kuko amashuri Makuru na za Kaminuza zishyira mu bikorwa integanyanyigisho. Tuba tugomba rero gukurikirana tukareba uburyo birimo bishyirwa mu bikorwa tukanareba ukuntu abasoje muri aya mashuri bagenda babona imenyerezamwuga.”
Abahagarariye ingaga z’abanyamyuga itandukanye bishimiye ubu buryo bwo gutegura abakozi kuko bizabafasha gukemura ibibazo byagaragaraga umunsi ku munsi ku isoko ry’umurimo kandi byarashoboraga gukemuka ku ntebe y’ishuri.
Rugira Charles uyobora urugaga rw’abakora imirimo y’ubuhanga mu kubara, kugena no kugenzura ingano y’ibintu n’ibiciro mu bwubatsi avuga ko basabwa gufasha za Kaminuza kugirango zishyire ku isoko ry’umurimo abanyamwuga.
Ati: “Mu rwego rw’abikorera tugomba gufasha za Kaminuza zikigisha abanyamwuga dukeneye kuko twebwe turabazi, umwana usohoka mu ishuri tuba tuzi ubushobozi bwe rero tugomba kubigiramo uruhare. Isoko rikeneye nde? uwigisha yigisha ate?”
Mu biganiro byahuje inzobere mu burezi, abanyamwuga n’abahagariye abikorera hagaragajwe ko hari ibihugu bimwe birimo n’ibyateye imbere mu burezi, ubukungu n’imibereho myiza y’abaturage, bikoresha ubu buryo bw’ubufatanye bwa za Kaminuza n’abanyamwuga bamaze kugera ku isoko ry’umurimo.
Hari hamwe na hamwe ingaga z’abanyamwuga zitegura integanyanyigisho izakoreshwa mu mashuri, Leta ikaba ariyo isigarana inshingano zo kubunganira.
Mu Rwanda iyi gahunda izatangirira ku rwego rw’ubufatanye, aho Leta itegura integanyanyigisho abanyamwuga bagizemo uruhare ariko hamwe na hamwe bizasaba ko amategeko avugururwa, yaba ayerekeye ku burezi cyangwa agenga abanyamwuga.
Ibiganiro nk’ibi bizakomereza hagatu y’abahagarariye amashuri Makuru na za Kaminuza za Leta n’iz’abikorera, ndetse n’amahugurwa azafasha buri wese kuzatanga umusanzu wuzuye mu burezi u Rwanda rwifuza muri iki gihe.








