Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 16 Nyakanga 2025 yashyize Hortense Mudenge ku mwanya w’Umuyobozi Mukuru (CEO) w’Ikigo cy’Imari Mpuzamahanga cya Kigali (KIFC). Mbere y’iyi nshingano nshya, Mudenge yari asanzwe ari Umuyobozi ushinzwe igenamigambi muri KIFC.
KIFC ni urwego rushinzwe guteza imbere no kwimakaza u Rwanda nk’icyicaro gikomeye cy’imari ku rwego rw’Afurika, rureshya ishoramari mpuzamahanga n’ubucuruzi mpaka.
Mudenge yasimbuye Nick Barigye, wagizwe Umuyobozi Mukuru w’Ikigo Crystal Ventures Ltd (CVL) ku itariki ya 15 Nyakanga.
Nyuma yo gushyirwaho kwa Mudenge, KIFC yanyujije ubutumwa kuri konti yayo ya X (Twitter) ishimira iyi mpinduka, igaragaza icyizere ifitiye ubuyobozi bwe.
“Tubikesha ubuyobozi n’ubuhanga bwe, twizeye ko KIFC izakomeza guteza imbere umwanya w’u Rwanda nk’igicumbi cyizewe cy’ishoramari n’udushya mu by’imari ku mugabane wa Afurika,” iri tangazo ryagize riti.
Nick Barigye nawe yamushimiye kuri uyu mwanya, agira ati: “Ni inshingano ukwiye rwose…nka Chief Strategy Officer, icyerekezo n’ubuyobozi bwawe byagize uruhare runini, kandi ndizera ko KIFC iri mu biganza byiza mu cyiciro gikurikiyeho.”
Mudenge afite uburambe burenga imyaka 10 mu bijyanye n’inama ku micungire n’iterambere ry’isoko n’ishoramari, aho yagiraga inama abaterankunga mpuzamahanga n’abikorera.
Yakoze muri Dexis Consulting Group na Global Alliance for Improved Nutrition, atanga ubujyanama mu mishanga y’ishoramari yaterwaga inkunga.
Afite impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza (MBA) yakuye muri Hult International Business School yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ndetse n’indi yakuye muri United States International University-Africa.
Nk’uko Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere (RDB) cyabitangaje muri raporo yacyo ya 2024, KIFC gikomeje gushimangira umwanya w’u Rwanda nk’icyicaro gikomeye cy’imari ku mugabane.
Kuva gishingwa mu 2020, KIFC kimaze gukurura abashoramari barenga 180, aho 70% ari abo muri Afurika naho 30% baturuka ku yindi migabane nka Aziya, Uburayi n’Amerika ya Ruguru.
Iyi mpinduka ije mu gihe u Rwanda rurimo kurushaho kwimakaza ihuriro ry’imari rigezweho, rishingiye ku bufatanye bw’ibigo by’imari, abashoramari, n’amategeko ajyanye n’iterambere rirambye.







