sangiza abandi

Huye: Hafashwe abakekwaho kwitera ibisebe ku myanya ndangagitsina bakabikoresha basabiriza

sangiza abandi

Abantu bane batawe muri yombi bakekwaho kwangiza nkana ibice by’imibiri yabo y’ibanga, bagakoresha ibisebe mu kugenda basabarizira mu bagira neza amafaranga yo kwivuza aho bazengurukaga mu masoko atandukanye.

Aba bantu bafashwe ku wa Mbere tariki ya 17 Kanama 2026, mu Karere ka Huye.Bakekwaho kuba barakoraga ibikorwa byo gusabiriza bakoresheje ibisebe ku myanya ndangagitsina, mu rwego rwo gukangurira abantu kubaha amafaranga bavuga ko bakeneye ubufasha bwo kwivuza.

Mu bafashwe harimo Zirimwabagabo Didier, ufite imyaka 32, ukomoka mu Karere ka Nyanza, Umurenge wa Cyabakamyi. Yavuze ko amaze igihe akora iki gikorwa, nyuma yo gutandukana n’umuntu witwa Nsabimana Janvier, bivugwa ko mbere yamukoreraga.

Zirimwabagabo avuga ko igihe yakoreraga Nsabimana Janvier yahembwaga hagati y’amafaranga y’u Rwanda 80,000 na 100,000 ku cyumweru. Nyuma y’uko batumvikanye, by’umwihariko ku bijyanye n’amafaranga, yatangiye kwikorera ku giti cye.

Undi wafashwe ni Hitibanje Frédéric, ufite imyaka 26, ukomoka mu Karere ka Nyaruguru, Umurenge wa Rusenge. Polisi ivuga ko ari murumuna wa Nsabimana Janvier. Na we ngo yasizwe imiti ku gitsina, nyuma atangira gukorera Nsabimana, aho yahembwaga amafaranga 100,000 ku kwezi, agahabwa n’icumbi ndetse n’ibyo kurya.

Harimo kandi Nsengiyumva Damascene, ufite imyaka 20, ukomoka mu Karere ka Rusizi, Umurenge wa Gihundwe. Yavuze ko yahuye na Nsabimana Janvier i Nyabugogo, akamusiga imiti ku gitsina, hanyuma akamujyana mu Murenge wa Bugarama, mu Karere ka Rusizi, kugira ngo amukorere.

Nsengiyumva na Nsabimana ngo baza kunaniranwa nyuma y’uko Nsengiyumva avuga ko yari amaze kwamburwa amafaranga, bituma na we atangira gukora iki gikorwa ku giti cye.

Niyondeba Hamida, ufite imyaka 27, ukomoka mu Karere ka Huye, Umurenge wa Ngoma, ni we mugore wa Zirimwabagabo Didier.Uyu ngo yajyanaga na we mu masoko, akamuherekeza nk’umurwaza mu gihe asabiriza.

Bari bafite kandi gahunda yo kujya i Kigali muri iyi minsi, aho ngo uyu Hamida na we yari gushyirwa imiti ku ibere, kugira ngo bombi bajye bakomeza gusabiriza bari kumwe bose berekana uburwayi.

Mu makuru akomeza atangaza n’aba bafashwe, bavuga ko mbere bakoreraga Nsabimana Janvier, aho yari afite abantu barenga 15 bamukoreraga.

Aba bantu bavuga ko nyuma yo kutumvikana n’uwari umukoresha, cyane cyane ku bijyanye n’imishahara, bamwe batangiye gutandukana na we maze bakomeza iki gikorwa ku giti cyabo, bajya mu bice bitandukanye by’igihugu.

Bavuga kandi ko imiti bashyira ku mibiri yabo igateza ibisebe byazanwaga n’umuntu witwa Eric, uzwi ku izina rya Sake, ukodesha ahitwa ku Isiyacyenda i Nyabugogo afatanyije n’undi muntu witwa Mugogwe, utuye mu Karere ka Rusizi.

Abakekwa kandi bavuze ko megaphone bakoresha mu gusabiriza bayikodesha ku muntu witwa Evode, bivugwa ko ari na we wakiraga amafaranga banyuzagaho kuri telefone.

Aba bane bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Ngoma mu gihe iperereza rigikomeje, ndetse Polisi ikaba ikomeje gushakisha undi muntu ukekwaho kugira uruhare muri ibi bikorwa utarafatwa.

Umunota.com wagerageje kuvugana na polisi ikorera mu majyepfo ariko umuvugizi wa Police ntaragira icyo atangaza, gusa ubuyobozi bw’akarere ka Huye bwemereye IGIHE ko aba bantu bantu 4 bakekwaho ubutekamutwe batawe muri yombi.

Photos:

Photos:

[fluentform id="3"]