Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Huye bukurikiranye umugabo w’imyaka 28 wo mu Mudugudu wa Rusasa, Akagari ka Nyakibungo, Umurenge wa Gishubi mu Karere ka Gisagara, ukekwaho kwica umuvandimwe we w’imyaka 40 amuhora amafaranga make angana na 250 Frw.
Icyaha cyabaye ku wa 31 Ukuboza 2025 saa kumi n’imwe z’umugoroba, ubwo bombi bari bari kunywa inzoga kwa se wabo.
Ubushinjacyaha bw’u Rwanda buvuga ko ukekwa yishyuje mukuru we amafaranga 250 Frw yari amurimo, undi amubwira ko ntayo afite yo kumuha. Ibyo byatumye bagirana impaka zikomeye, zirangira zivuyemo urugomo.
Mu ibazwa rye, ukekwa yemereye inzego z’ubugenzacyaha ko mu gihe cy’uburakari, yafashe intebe bari bicayeho ayikubita mukuru we mu gahanga, agwa hasi.
Abari aho bahise bamujyana kwa muganga, ariko ageze mu rukerera arapfa. Uwo mugabo yasabye imbabazi ku byabaye, avuga ko atari yabigambiriye.
Ubushinjacyaha buvuga ko icyaha akurikiranyweho ari gukubita cyangwa gukomeretsa umuntu ku bushake byateye urupfu, icyaha giteganywa n’ingingo ya 11 y’Itegeko nº 059/2023 ryo ku wa 04/12/2023 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.





