Guverineri wa Banki Nkuru y’u Rwanda, Soraya Hakuziyaremye, yatangaje ko muri uyu mwaka wa 2026 ibiciro bya peteroli mu gihugu bizagabanukaho 13% bitewe n’uko umubare w’abantu babisaba utazamuka cyane.
Ibi yabigarutseho kuri uyu wa Kane, tariki ya 19 Gashyantare 2026, mu kiganiro n’Itangazamakuru cyagarukaga ku mwanzuro w’Akanama gashinzwe Politiki y’Ifaranga ndetse n’ishusho y’urwego rw’imari.
Guverineri Hakuziyaremye yasobanuye ko impamvu ari uko ubukungu bw’Isi nabwo butazamuka cyane ndetse ko buzagabanuka mu 2027, ibi bituma abasaba ibikomoka kuri peteroli batiyongera cyane ari nabyo bizatuma igiciro cyayo kigabanuka mu 2026.
Indi mpamvu Guverineri yatanze n’uko ibihugu byo mu muryango mpuzamahanga w’ubucuruzi bwa peteroli (OPEC), nabyo bishyiraho ingamba zijyana n’ingano ya peteroli ishyirwa ku isoko, akaba ari nabyo bigaragaza uko ibiciro bihagaze ku isoko mpuzamahanga.
Guverineri Hakuziyaremye yakomoje ku kibazo cy’intambara haba iziri kuba n’iziri gututumba hirya no hino ku Isi niba ntacyo zizahungabanya ku biciro bya peteroli by’umwihariko intambara iri gututumba hagati ya Iran na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Avuga ko iyo habayeho ibibazo runaka bishobora kugira icyo bihindura ku biciro bya peteroli habaho ibiganiro n’amasoko mpuzamahanga bagasubiramo imibare bakareba niba ingano y’ibikomoka kuri peteroli igera mu Rwanda ishobora kugabanuka kubera ibyo bibazo birimo intambara cyangwa ibindi hanyuma bagasuzuma icyo iteganyamibare ryerekana.
Yemeje ko ntampungenge z’uko ibiciro bya peteroli bishobora kuzamuka mu 2026 kuko ingano y’ibizakoreshwa iba yaramaze kwemezwa, bityo ko ntacyizahinduka cyane ku byateganyijwe uyu mwaka.
Yavuze ko icyo imibare yerekana mu ntangiriro za 2026, kugeza ubu ari uko umuvuduko w’ibiciro uzazamukaho gato ukurenga imbago z’ibiciro zisanzwe ku ziri hagati ya 2-8%, ariko bikazongera gusubira ku muvuduko usanzwe guhera muri Nyakanga kugera mu Ukuboza 2026, ari nabyo bisobanura impamvu ibiciro bitazazamuka.
Hari hari impungenge z’uko mu gihe intambara hagati ya Amerika na Iran yaba ibaye bishobora gutuma ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli bitumbagira bitewe n’uko umuhora wa Hormuz uri hagati ya Iran na Oman wafungwa cyangwa ukangirika kandi unyuzwamo kimwe cya gatanu cya peteroli ikoreshwa ku Isi ku munsi.
Umuhora wa Hormuz unyuzwamo utugunguru turi hagati ya miliyoni 16 na 21 tw’ibikomoka kuri peteroli, tungana na 20% by’inyuzwa ahandi hose ku Isi.






