sangiza abandi

Ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli mu Rwanda byagabanutse

sangiza abandi

Ikigo cy’igihugu gishinzwe imirimo imwe n’imwe ifitiye igihugu akamaro, RURA, cyatangaje ibiciro bishya by’ibikomoka kuri Peteroli mu Rwanda mu gihe cy’amezi abiri ari imbere.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri tariki ya 8 Ukwakira 2024 nibwo RURA ibinyujije ku rubuga rwa X yashyize hanze itangazo ry’ibiciro bishya by’ibikomoka kuri peteroli.

Muri iri tangazo bavuze ko igiciro cya lisansi kitagomba kurenza 1,574 Frw kuri litiro naho mazutu ikaba itagomba kurenza amafaranga y’u Rwanda 1,576 kuri litiro.

Ubusanzwe lisansi yaguraga mafaranga y’u Rwanda 1,629  kuri litiro na ho mazutu yaguraga 1,652  kuri litiro, ku giciro cyari cyaragiyeho muri Kanama uyu mwaka wa 2024.

RURA yavuze ko ibi biciro bishya bizatangira gukurikizwa ku mugoroba wo kuri uyu wa kabiri tariki ya 8 Ukuboza saa moya (19:00h) bikazamara igihe kingana n’amezi 2 ari imbere. Izi mpinduka zishingiye ku ihindagurika ry’ibikomoka kuri peteroli ku isoko mpuzamahanga.

Photos:

Photos:

[fluentform id="3"]