sangiza abandi

Ibihu byinshi byatumye ingendo za RwandAir zikererwa

sangiza abandi

Sosiyete y’Indege ya RwandAir yatangaje ko ibihu byinshi mu kirere byatumye hatagaragara neza bityo zimwe mu ngendo zari ziteganyijwe zigijwe inyuma.

Ni ibyo RwandAir yatangaje ibinyujije ku rubuga rwa X, mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 14 Mutarama 2025, isaba abakiriya bari bafite ingendo kwihangana.

Mu butumwa RwandAir yashyize hanze bagize bati ” Kubera ibihu byinshi byateye kutabona neza ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Kigali, ingendo zimwe na zimwe zijya n’iziva i Kigali zishobora gutinda.”

RwandAir yaboneyeho gusaba abafite ingendo kwihanganira izi mpinduka zabayemo bizeza ko ari ikibazo kiri gukurikiranwa kirakemurwa vuba.

Ibihu bikunze kugaragara mu bihe by’imvura no mu masaha ya mu gitondo, iyo bibaye byinshi bishobora kugabanya ubushobozi bwo kubona bigira ingaruka ku bapilote batwaye indege.

Photos:

[fluentform id="3"]