Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere iyoherezwa mu mahanga ry’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi (NAEB), cyatangaje ko ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi bw’u byinjirije u Rwanda miliyoni 12.95$ asaga miliyari 19 Frw mu minsi itanu.
Imibare yatangajwe na NAEB igaragaza ko kuva ku wa 10 kugeza ku wa 14 Kanama 2026 u Rwanda rwohereje mu mahanga toni 9,902 z’ibikomoka ku buhinzi byarwinjirije asaga miliyari 19 Frw.
Ibicuruzwa byoherejwe birimo ikawa, icyayi, imboga, imbuto, indabyo, ibikomoka ku buhinzi bitandukanye ndetse n’ibikomoka ku matungo.
Ikawa ni yo yinjije amafaranga menshi mu byoherejwe mu mahanga muri icyo cyumweru, aho u Rwanda rwohereje toni 816, zikinjiza miliyoni 5,5$.
Ibikomoka ku matungo byakurikiyeho aho hoherejwe ibipima toni 7,404, bikinjiza byinjje miliyoni 4,75$.
Hoherejwe icyayi gipima toni 437, cyinjiza cyinjiza miliyoni 1,27$.
Mu bindi bicuruzwa byagize uruhare mu musaruro w’ibyoherezwa mu mahanga harimo imboga, aho toni 576 zinjije zoherejwe zinjije ibihumbi 563,6$ mu gihe imbuto zoherejwe ari toni 443, zinjije ibihumbi 472,7$.
U Rwanda kandi rwohereje toni eshanu z’indabyo, zinjiza ibihumbi 30,9$, mu gihe ibicuruzwa bitandukanye byoherejwe bipimo toni 220, byinjiza ibihumbi 349,3$.
Ibicuruzwa u Rwanda rwabyohereje ku masoko yiganjemo ayo mu bihugu nk’u Bwongereza, u Buholandi, u Buhinde, u Bufaransa, Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, u Bushinwa no mu bihugu bitandukanye byo ku mugabane wa Afurika.









