Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere iyoherezwa mu mahanga ry’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi, NAEB, cyatangaje ko kuva ku wa 24 kugera ku wa 29 Gicurasi 2026, ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi byoherejwe mu mahanga byinjirije u Rwanda arenga miliyari 17,3 Frw, avuye muri toni 8,869.
Ibi byatangajwe muri raporo y’icyumweru ya NAEB igaragaza uko ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi byoherejwe hanze n’amafaranga byinjije.
NAEB yerekanye ko Ikawa yoherejwe mu mahanga ari toni 453 zinjije miliyari 2.1 Frw, mu gihe icyayi cyoherejwe ku isoko mpuzamahanga ari toni 943, cyinjije miliyari 4,7 Frw naho imboga zoherejwe ni toni 459 zinjije miliyoni 823 Frw.
Imbuto zagurishijwe muri iyo minsi itanu zipima toni 276, zinjirije igihugu miliyoni 485 Frw, hoherezwa indabo zipima toni 18, zaguzwe miliyoni 181 Frw.
Ni mu gihe ibihingwa bitandukanye birimo; ibinyabijumba, ibinyamisogwe, ibinyampeke n’ibindi hoherejwe ibipima toni 7,795 aho byagurishijwe arenga miliyari 8 Frw.
Amatungo n’ibiyakomokaho byagurishijwe ni toni 369Frw aho byinjije miliyari 1 Frw.
Ibihugu byaguze ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi by’u Rwanda ni u Bwongereza, u Buholandi, u Bufaransa, u Bushinwa, u Budage, Leta zunze ubumwe z’Abarabu, Nigeria n’Ibihugu byo ku Mugabane wa Afurika.










