U Rwanda rwinjije miliyari 15,45 Frw mu munsi itanu, avuye muri toni 8.527 z’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi rwoherejwe hanze.
Ni amakuru yatangajwe n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere iyoherezwa mu mahanga ry’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi (NAEB) agaragaza ko ibi bicuruzwa byoherejwe hagati ya 21 na 25 Nzeri 2026.
Ikawa ni yo yabaye ku isonga mu byinjirije u Rwanda amafaranga menshi, aho toni 635 zayo zinjije miliyoni 4,36$. Naho icyayi cyoherejwe hanze kingana na toni 217, cyinjije ibihumbi 668$, mu gihe imboga zingana na toni 367 zinjije ibihumbi 373$.
U Rwanda kandi rwohereje toni 457 z’imbuto, zinjije ibihumbi 455.7$, mu gihe rwohereje toni 12 z’indabo zinjije ibuhumbi 85.9$.
Ibikomoka ku matungo u Rwanda rwohereje ibipima toni 320 zoherejwe hanze zinjije ibihumbi 441$.
Ibicuruzwa bitandukanye byoherejwe bipima toni 6.519 byinjije miliyoni 4$.
Amasoko u Rwanda rwoherejeho ibicuruzwa ni ayo mu Bushinwa, u Bwongereza, u Buholandi, u Budage, UAE, u Bubiligi, Afurika y’Epfo, Nigeria, Bangladesh na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ndetse n’ibindi bihugu byo muri Afurika.








