sangiza abandi

Ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi byinjirije u Rwanda asaga miliyari 21Frw mu minsi itanu

sangiza abandi

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere iyoherezwa mu mahanga ry’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi (NAEB), cyatangaje ko ibicuruzwa u Rwanda rwohereje mu mahanga ibicuruzwa bipima toni 10.154 byarwinjirije arenga miliyari 21 Frw mu minsi itanu.

Ibi bikubiye muri raporo y’icyumweru NAEB ikora igaragaza ibyo u Rwanda rwinjije mu byoherejwe mu mahanga. Aho yagaragaje ibyoherejwe hagati y’itariki 11-15 Gicurasi 2026.

NAEB yatangaje ko u Rwanda rwohereje ikawa ku isoko mpuzamahanga ipima toni 288, yinjije miliyari 2,1 Frw. Icyayi cyoherejwe mu mahanga cyapimaga toni irenga 1, cyinjije miliyari 4,2 Frw.

Ni mu gihe kandi ku isoko mpuzamahanga hoherejwe imboga zipima toni 316mu minsi itanu aho zinjirije igihugu arenga miliyoni 630 Frw.

Imbuto zoherejwe mu mahanga muri iyo minsi itanu zipima toni 462, zinjirije u Rwanda arenga miliyoni 454 Frw naho indabo zoherejwe mu mahanga ni toni 14 zinjije miliyoni 113 Frw.

NAEB yatangaje ko ibihingwa bindi bitandukanye birimo ibinyabijumba, ibinyamisogwe, ibinyampeke n’ibindi byoherejwe muri iyo minsi bipima toni 7.795, byinjije miliyari 6,6 Frw.

Nanone kandi yatangaje ko ku isoko mpuzamahanga hoherejwe amatungo n’ibiyakomokaho bipima toni 270 byinjirije u Rwanda arenga miliyoni 565 Frw.

Ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi byinjirije u Rwanda asaga miliyoni  21 Frw mu minsi itanu

Photos:

[fluentform id="3"]