Mu myaka itanu ishize, abahinzi bo mu Karere ka Gicumbi bemeza ko bari bazahajwe n’isuri yatwaraga ubutaka bwabo, bityo bigatuma umusaruro w’ubuhinzi uhora ari muke, bagahorana inzara ndetse n’ubukene bukabije.
Nyiramana Odette ni umwe mu bahinzi bo mu murenge wa Cyumba. Avuga ko kimwe na bagenzi be, bahingaga ariko ntibeze, kubera imirima yabo wasangaga iri ahantu hahanamye, bityo imyaka yose bateye igatwarwa n’isuri.
Impinduka
Kuri ubu, Nyiramana yemeza ko aya mateka yahindutse nyuma y’uko umushinga Green Gicumbi ubakoreye amaterasi y’indinganire, akazana impinduka mu buhinzi mu gace kabo.
Ati ” Mbere nahingaga mu murima wanjye nkakuramo ibiro nka 50, ariko ubu ndimo neza ibiro birenga 200, bitewe nuko hakozwe amaterasi y’indinganire.”
Yongera ho ati ‘‘Ubu ifumbire dushyizemo mu mirima yacu, igumamo kandi, tukabona umusaruro myiza ku gihingwa cyose duhinze. Ibi bitandukanye cyane na mbere, kuko twahoranaga inzara, ariko ubu turihaza mu birirwa.”
Uyu mubyeyi akomeza agira ati “Nari umukene cyane, ntabasha no kwigurira umwenda. Ariko aka kanya iyo mpinze mbasha kuwigurira, nkishyurira ishuri abanyeshuri. Ubu tureza ndetse tugasagurira n’amasoko.”
Usibye kwiyongera k’umusaruro ku buryo bugaragara, cyo kimwe na bagenzi be, Nyiramana avuga ko bitewe n’umushinga Green Gicumbi, ubu abahinzi bo mu Karere ka Gicumbi barushijeho gusobanukirwa gukora ubuhinzi bwihanganira imihindagurikire y’ibihe kandi butanga umusaruro.

Ubu bahinga igihingwa kimwe
Nyiramana ati “Tutarakorerwa amaterasi, twahingaga tuvangavanze ibihingwa, ugafata ibishyimbo, ukabivanga n’ibigori n’amashaza, ugahinga ibihingwa bitatu mu murima umwe. Ariko ubu, duhinga igihingwa kimwe cyatoranyijwe kandi ku butaka buhujwe, kandi tugasimburanya ibihingwa, bitewe n’igihembwe cy’ihinga tugezemo.”
Habubwenge Sebastien nawe ni umwe mu bo twaganiriye. Yagize ati “Nk’ibishyimbo twashobora gusarura nk’ibiro 100, ariko ubu turasarura ibiro 400 kubera amaterasi y’indinganire. Ubu mfite inka nziza kandi itanga umukamo mwiza, kuko twateye ubwatsi ku materasi yacu. Turahinga, tugasarura, tukanasagurira amasoko.”
Green Gicumbi, ni umwe mu mishinga minini u Rwanda rufite yo guhangana n’imihindagurikire y’ibihe no gufasha abaturage kubaka ubukungu butangiza ibidukikije, ukaba ushyirwa mu bikorwa n’Ikigega cy’Igihugu cy’Ibidukikije (Rwanda Green Fund).
Kagenza Jean Marie Vianney, uyobora uyu mushinga, avuga ko muri 2018 ubushakashatsi bwerekanye ko intara y’amajyaruguru, by’umwihariko Akarere ka Gicumbi, kari akarere ka mbere mu kugira ibyago biri hejuru byo kwibasirwa n’ingaruka zikomoka ku mihindagurikire y’ibihe, ndetse no ku mwanya wa kabiri mu Turere twamaze kwibasirwa cyane n’ingaruka zikomoka ku mihindagurikire y’ibihe.
Kagenza agira ati “Kubera imiterere y’Akarere ka Gicumbi irangwa ahanini n’imisozi miremire, isuri itwara ubutaka yakunze kuba kimwe mu bibazo bikomeye, abahinzi bahuraga nabyo. Hari hakenewe umushinga washoboraga gusubiza ibibazo abaturage bari bafite, ku buryo bukomatanyije, bityo bikarema ibisubizo birambye ku kurinda ubutaka ndetse no kongera gusubiranya imisozi muri rusange. Iki ni cyo umushinga Green Gicumbi wibanzeho muri iyi myaka yose ishize kandi byatanze umusaruro ukomeye.”

Bimwe mu byo umushinga wagezeho
Mu myaka 6 ishize, Green Gicumbi ivuga ko mu karere ka Gicumbi, hakozwe amaterasi kuri hegitari 1,450 harimo amaterasi yikora kuri hegitari 850 n’amaterasi y’indinganire kuri hegitari 850.
Uyu mushinga kandi wateye ibiti bivangwa n’imyaka kuri hegitari hafi 10,000 ndetse unatera ibiti bifata ubutaka ku nkengero z’imigezi n’imihanda kuri hegitari 1,375. Hanahuguwe abantu barenga 25,000 ku ngingo yo kubaka ubudahangarwa ku mihindagurikire y’ibihe.
Muri gahunda yo kurwaranya isuri no gufasha abaturage kuzamura imibereho, Green Gicumbi kandi yateye icyayi cyo ku musozi kuri hegitari 50 n’ikawa yo ku musozi kuri hegitari 40. Ibi bihingwa byombi, ubu birafasha abahinzi kwinjiza amafaranga akomoka ku musaruro w’ibi bihingwa.
Umushinga Green Gicumbi wemeza ko kuva wagera muri Gicumbi, urwego rw’ubuhinzi rwagize impinduka zigaragara, bishingiye ahanini ku bikorwa byashyizwemo imbaraga bijyanye no kurwanya isuri ku misozi ndetse no gufasha abaturage guhindura imyumvire.
Green Gicumbi kuri ubu iragana ku musozo kuko izasoza ibikorwa muri Gicurasi 2026. Kagenza Jean Marie Vianney avuga ko ibyo umushinga wagezeho mu Karere ka Gicumbi ari umusaruro ukomoka ku bufatanye n’imikoranire myiza y’abafatanyabikorwa n’inzego zibanze.
Ati ‘‘Twahuje ibikorwa byo kongera ubushobozi bwo kwihanganira ihindagurika ry’ibihe n’amahirwe y’ubukungu, kugira ngo tugere ku iterambere rirambye. Uyu munsi, abaturage ba Gicumbi ntibafite gusa ubushobozi bwo guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe, ahubwo banateye imbere.”

Bungutse ubumenyi
Aba baturage bavuga ko umushinga Green Gicumbi wabahaye ubumenyi ku ngingo zitandukanye zirimo kuba nabo bakwikorera amaterasi, gusobanukirwa ibyiza by’ibiti bivangwa n’imyaka n’uburyo bwo kubibungabunga, uburyo bwo gufata amazi y’imvura agakoreshwa mu buhinzi, kumenya gukora no gukoresha ifumbire y’imborera hamwe no kumenya uburyo bwo gukoresha amakuru y’iteganyagihe.
Abaganiriye natwe kandi bemeza ko bungutse uburyo bwo kurwanya indwara n’ibyonnyi mu bihingwa bakoresheje uburyo bukomatanyije (IPM). Usibye kuba bazakomeza gufata neza ibyo bagejejweho n’umushinga Green Gicumbi, bemeza ko ubu bumenyi bungukiye ku mushinga Green Gicumbi buzakomeza kubafasha kurushaho guhangana n’ingaruka zikomoka ku mihindagurikire y’ibihe na nyuma y’uko umushinga usoje imirimo yawo.
Amwe mu masomo umushinga usize
Kagenza Jean Marie Vianney, avuga ko amwe mu masomo umushinga Green Gicumbi usize ari uko, binyuze mu bikorwa byawo, byagaragaye ko kubakira ubudahangarwa abaturage ku mihindagurikire y’ibihe, ari ngombwa gukoresha uburyo bukomatanyije (integrated approach), kuko igikorwa kimwe kidahagije mu gufasha gukemura ibibazo by’abaturage bifite aho bihuriye n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe.
Agira ati “Mbere, wasangaga, tugira umushinga umwe urugero, wo gukora amaterasi, uwo gutera ibiti cyangwa uwo kuvugurura amashyamba. Ariko ubu Green Gicumbi yerekanye ko ari ngomba guhuza ibikorwa, mu buryo bukomatanyije. Ibi birushaho gufasha umuturage ndetse no kongera ubudahangarwa bwe ku mihindagurikire y’ibihe.”
Umushinga wa Green Gicumbi ukorera mu mirenge icyenda igize Akarere ka Gicumbi ifite aho ihuriye n’icyogogo cy’umugezi wa Muvumba. Iyo mirenge ni Rubaya, Cyumba, Kaniga, Mukarange, Rushaki, Shangasha, Manyagiro, Byumba na Bwisige.
Umushinga Green Gicumbi ufite ingengo y’imali ingana na miliyoni zirenga 32 z’amadorari ya Amerika (32M USD), yatanzwe n’Ikigega cy’Isi gitera inkunga imishinga yo kurengera ibidukikije no guhangana n’imihindagurikire y’ibihe (Green Climate Fund).











