sangiza abandi

Ibitaro bya Munini bigiye guhindurwa ibya Gisirikare

sangiza abandi

Ubuyobozi bw’Ibitaro bya Munini bwatangaje ko mu rwego rwo gukomeza kunoza serivisi zihatangirwa bigiye guhindurwa ibya Gisirikare, ndetse bikavanwa ku rwego rw’ibitaro bya Karere bigashyirwa ku rw’ibyigisha abaganga byo ku rwego rwa kabiri bizwi nka ‘Teaching Hospital level II’

Ibi byemejwe na Lt Col (Rtd) Dr. Murengezi Valens, aho yavuze ko ibi bitaro bya Munini biherereye mu Karere ka Nyaruguru mu Ntara y’Amajyepfo, bizegurirwa Minisiteri y’Ingabo mu rwego rwo kwagura no kunoza serivisi bitanga.

Dr. Murenzi yavuze ko mu gihe bizaba bitangiye gukora nk’ibya Gisirikare n’imikorere izahita ihinduka ikajyana n’uko ingabo zisanzwe zikora.

Ati “Bigomba kuba Ibitaro bya Gisirikare kandi itandukaniro, ntabwo abasirikare bakora nk’abasivile; iby’i Gisirikare bikorwa vuba kandi bigafasha abantu benshi.”

Yavuze ko amasezerano yasinywe hagati ya MINISANTE na MINADEF ariko ataratangira gushyirwa mu bikorwa, yongeraho ko byari byarateganyijwe ko aya masezerano azatangira kubahirizwa nyuma y’ivugurura ry’ingengo y’imari y’umwaka wa 2025/2026 ryabaye mu Ukuboza 2025, bityo ko abakozi bategereje izo mpinduka.

Dr. Murengezi yasobanuye ko ibitaro bya Munini bizava ku by’Akarere bihinduke ibyo ku rwego rwa kabiri, bizajya binifashishwa mu rwego rw’uburezi, kandi ko bizahindurirwa izina bihe “Munini Regional Military Hospital”.

Ibi bitaro byatangiye gukora mu 2008, gusa inyubako nshya y’ibi bitaro yatangiye gukorerwamo mu 2022 nyuma yo kuvurugurwa itanzweho akabakaba miliyoni 9 Frw.

Kuri ubu ibi bitaro bishobora kwakira abarwayi barenga 170 bavurwa bari mu bitaro.

Nyuma y’uko bivuguruwe abarwayi bavurirwa muri ibi bitaro bavuga ko serivise zahindutse kandi bitabwaho uko bikwiye, dore ko kuri ubu mu gihe bizaba birangije kuba ibya Gisirikare bizatangira kujya byifashisha inzobere ziturutse mu Bitaro bikuru bya Gisirikare biherereye i Kanombe.

Biteganyijwe ko uyu mwaka uzarangira Ibitaro bya Munini byeguriwe MINADEF
Ibitaro bya Munini bizashyirwa ku rwego rwa kabiri rw’ibyigisha abaganga

Photos:

[fluentform id="3"]